Nyagatare: Babangamiwe n’ibiciro bihanitse by’amarimbi

Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ibiciro byo gushyingura mu irimbi rusange, kuko ngo biri hejuru bikaba bituma bamwe bahitamo gushyingura ahatemewe cyangwa abandi bakagurisha imitungo kugira ngo babone ubushobozi bwo gushyingura.

Gushyingura mu irimbi i Nyagatare birahangayikishije
Gushyingura mu irimbi i Nyagatare birahangayikishije

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Akarere ka Nyagatare katanze isoko ryo gucunga amarimbi hagamijwe guca akajagari kayagaragaramo.

Ubusanzwe umuntu yagiraga ibyago akishyiriraho abantu bamufasha gushyingura uwe, harimo gucukura no kubaka imva bijyanye n’ubushobozi bwe.

Kuva ibi byakurwaho imicungire y’amarimbi rusange igahabwa rwiyemezamirimo, abaturage batangiye kumvikana bavuga ko ibiciro byashyizweho biri hejuru, kuko ngo bitakwigonderwa na buri wese.

Umukecuru Mukankusi Lupire wo mu Kagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi, avuga ko babonye ibiciro bibikubita hejuru batagishijwe inama ngo batange ibitekerezo, ku buryo bitagira uwo bibangamira bijyanye n’amikoro.

Ati “Byaratuvunnye, none se wowe kubona upfusha udafite n’igiceri ariko ukabona igiceri cyo kugura irimbi ku giciro kitanoroshye, nawe mbwira ukuntu ushobora guhagarara ukavuga ngo amafaranga 500,000, utagira n’urwara rwishima ariko kubera ko utabika umuntu mu nzu wagurisha n’utwo ufite ukamukuramo.”

Avuga ko ibi biciro bishobora kuzagira ingaruka nyinshi zirimo kuba bamwe bazajya bagurisha imitungo yabo kugira ngo babone uko bashyingura, cyangwa se abandi bagahitamo gushyingura ku masambu kandi bitemewe.

Yagize ati “Hari ingaruka nyinshi, hari uzashyingura mu rugo rwe, abandi bashyingure ku masambu kandi bitemewe. Icyakorwa ni uko Leta ari umubyeyi bakwiye kureba ayo mafaranga nibura bakagabanyiriza abaturage niba hari impamvu yatumye bayashyiraho naho ubundi kugira umupfu akuvire mu nzu ugomba kugurisha agasambu cyangwa inzu uryamamo.”

Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gucunga amarimbi mu Karere ka Nyagatare, Ntambara Godfrey, avuga ko ikibazo atari ibiciro bihanitse ahubwo ari uko abantu batarabyiyumvisha, ariko akizera ko buhoro buhoro bazabyumva.

Avuga ko amafaranga baca ajyanye n’imirimo baba baribumukorere, kandi yiyongera bijyanye n’ibyo umuntu yifuza bitewe n’ubushobozi bwe.

Na we ariko ashimangira ko n’ubwo abantu bavuga ko ibiciro bihanitse, batanababona ahubwo benshi bashyingura mu ngo zabo.

Ati “N’abo bakiriya bavuga ntitubabona nk’uko bikwiye, bajya mu ngo ikindi hari abayobozi bitambika mu gihe uwapfushije bafitanye isano cyangwa ubushuti, ntitubone uwo muntu ahubwo bakajya mu irimbi bagashyingura nyamara dufite isoko.”

Ibiciro byo gushyingura mu marimbi yo mu Karere ka Nyagatare bihera ku mafaranga y’u Rwanda 25,000 ku bantu batishoboye, 300,000 ku bishoboye ariko badasaba kubakirwa hakoreshejwe amakaro, naho abakeneye imva z’amakaro bagacibwa hagati ya 472,000 kugera kuri 500,000.

Ibi biciro bikaba bikurikizwa mu marimbi yose kuko serivisi zitangwa muri rimwe ari nazo zitangwa mu yandi asigaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UwShyiraho uburyo bwo kumisha cg gutwikisha umurambo Muburyo bwemeranijwe nababishinzwe noneho ubishats akabika ivu uwiyakiriye akarireka bityo ubutaka bugaturwaho nabakiri bazima gusa.nahariya hagaturwa.

Mucyo yanditse ku itariki ya: 14-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka