Nyagatare: Babangamiwe no gukoresha amazi y’Akagera

Abaturage b’Akagari ka Kanyoza, Umurenge wa Matimba, barifuza guhabwa amazi meza kuko babangamiwe no gukoresha amazi y’Akagera dore ko uretse indwara abatera ngo rimwe na rimwe bahahurira n’inyamanswa zihungabanya umutekano wabo.

Robine ngo yapfuye mu mwaka wa 2019
Robine ngo yapfuye mu mwaka wa 2019

Uwamariya Clemantine avuga ko mbere bahoranye amazi ya robine ariko aza kubura bahabwa nayikondo ariko nayo ngo imaze umwaka ipfuye bahitamo gushoka Akagera.

Ati “Amazi tuyaheruka 2019, ntituzi uko byagenze, agatapu (robine), amazi yarabuze badukorera nayikondo nayo 2022 irapfa tugana Akagera. Amazi yako ni mabi ariko niyo dukoresha imirimo isanzwe no kunywa.”

Kantengwa Beatrice avuga ko amazi y’Akagera ari mabi cyane kuko aba arimo inzoka ku buryo abatera n’indwara zirimo Tifoyide n’inzoka.

Yagize ati “Akagera katugwa nabi, amazi aba arimo utuyoka dutukura, aradutera Malariya, Tifoyide ndetse n’inzoka. Rwose badufashije baduha amazi meza natwe.”
Uretse kuba aya mazi abatera indwara ngo ku mugezi w’Akagera bahahurira n’ibibazo kuko bahurirayo n’inyamanswa zirimo imvubu n’ingona.

Twagirayezu Innocent avuga ko imvubu ntawe zari zagirira nabi ariko ngo ingona zo zikunze gukomeretsa abantu.

Ati “Imvubu ntakibazo ariko ingona nizo zihora zikomeretsa abantu, n’ubu hari umusore uherutse mu bitaro Nyagatare yari imuciye akaguru. Abayobozi bakwiye kudufasha kugira ngo twirinde ziriya nyamanswa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko muri gahunda bafite uyu mwaka w’ingengo y’imari harimo kubaka imiyoboro mishya ndetse no gusana iyangiritse bityo n’uwa Kanyonza bazawusana abaturage bakongera kubona amazi meza.

Abaturage bakoresha amazi y'Akagera akabatera indwara
Abaturage bakoresha amazi y’Akagera akabatera indwara

Ati “Hari ukubaka imiyoboro mishya n’uyu mwaka hari iyo turimo kubaka hakaba no gusana isanzwe ihari ariko itangiye kugenda igira ikibazo. birumvikana rero n’uwo wa Kanyonza tuzawusana.”

Ikindi kibazo abaturage ba Kanyonza bafite ni ukunorwa n’imvubu kuko ngo imyaka bahinze iki gihembwe cy’ihinga cyane ibigori n’amasaka ngo zarayiriye ku buryo hari nabaretse kuyibagara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka