Nyagatare: Arasaba ko imparage zimaze imyaka ibiri mu rwuri rwe zakurwamo
Umworozi mu mudugudu wa Kayange, Akagari ka Ndama, mu Murenge wa Karangazi arasaba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kumukiza imparage amaranye imyaka ibiri mu rwuri rwe rurimo n’inka, kuko hari ibyo zimwangiriza zikanamuteranya n’abaturanyi.

Umuhungu we Mazimpaka Fred ukunze kuba muri urwo rwuri, avuga ko izo mparage zaje mu rwuri rwabo mu mwaka wa 2019, ziza ari enye zirahabyarira zikaba zimaze kuba zirindwi (7).
Avuga ko zibabangamiye cyane ku buryo yifuza ko RDB yazihakura kuko zibateranya n’abaturanyi kandi batabasha kuzirukana.
Ati "Zirya umunyu mba naguriye inka, zirandira ubwatsi aho zirisha hakabaye harisha inka zanjye. Ikiruse byose zinteranya n’abaturanyi kuko zipfumura uruzitiro rwanjye buri gihe noneho inka zikahaca zikajya konera abaturanyi bakandihisha".

Akomeza agira ati "Icyifuzo ni uko batwara izi nyamanswa zabo kuko zirandembeje, sinkizibashije, ngura amazi y’inka urabona imvura yarabuze na zo zikayanywa, RDB se izansubiza ko nyororeye?"
Umukozi wa RDB ushinzwe Pariki z’igihugu no kubungabunga ibinyabuzima, Ngoga Theresphore, avuga ko izo nyamanswa ari inyamahoro, bityo n’uwo mworozi yakwihangana kugeza igihe bizashobokera zigahindirwa muri Pariki.
Avuga ko ariko uwo mworozi abishatse yabisabira uburenganzira akazororera mu mwanya we kuko itegeko ribyemera, gusa hakarebwa niba afite ubushobozi bwabyo.

Agira ati "Imparage ntizona ubwatsi bwinshi kandi aho zirisha ntizibangamirana n’inka. Yenda ikibazo ni umunyu niba awuraza mu rwuri kuko ntakitawukunda. Ariko niba zisenya uruzitiro inka zikahaca zikonera abandi ni ikibazo twabonera igisubizo bidakuruye amakimbirane."
Ngoga avuga ko bazasura uyu mworozi bakarebera hamwe icyakorwa.
Ikindi ni uko mu gihe imparage ubwazo ziramutse zonera abaturage bakamurihisha, baba bamuhohoteye kuko hari ikigega gishinzwe kwishyura ibyangijwe n’inyamanswa.

Ikindi kibazo ni uko Imparage zitoga kandi zikaba zitera uburondwe, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo, icyakora na none ngo ntizatera uburenge kuko zitagira icyara.
Ohereza igitekerezo
|
icyazimpa byibura nanjy murwuri
NDABONA AKWIRIYE GUHABWA UBURENGANZIRA KURIZO AGAFASHWA KUZITIRA UBUNDI BAMUCYERARUGENDO BAKAMUSURA BAKAMWISHYURA AGATANGA IMISORO
Ariko nyamara ndumva agenze gake yazibyaza umusaruro Imana yamwigiye umushinga ahubwo
Abonnement uburenganzira yazigira ate!!musobanure niba ziribwa cyangwa niba zikamwa cyangwa niba abazisura bamwishyura kuko korora bisaba ko havamo inyungu cyangwa RDB imwishyure avanemo inka ze zihagume nawe azijyane ahandi
Intare nizihagera zizijyana.