Nyagatare: Arakekwaho kwica umugore ahita atoroka asiga araze

Sekamana Tharcisse uzwi ku izina rya Elias w’imyaka 40 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Kimaramu, Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare, arakekwaho kwica umugore we amukubise inyundo mu mutwe, ahita ahunga ariko asiga urupapuro rw’irage ry’abana.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, ariko umurambo wa nyakwigendera uboneka ku cyumweru mu nzu yari atuyemo.

Umukuru w’Umudugudu wa Kimaramu, Mutimura Charles, avuga ko aya makuru bayamenye bahamagawe n’ukekwaho icyaha ku cyumweru saa yine z’amanywa.

Yagize ati “Mu by’ukuri ntituzi amasaha yamwiciye kuko yaduhamagaye ku cyumweru saa yine z’igitondo, atubwira ngo tujye iwe, aturangira n’imfunguzo aho ziri ngo hari ibintu biri mu nzu tubikuremo. Tugezeyo abana batubwira ko ataharaye. Birashoboka ko yamwishe hakiri kare ahita akinga inzu arigendera.”

Bageze mu nzu ngo basanze umubiri wa nyakwigendera, Niyonsenga Fortuneé, urambitse hasi ugaragaza igikomere mu mutwe, bikekwa ko yakoresheje inyundo mu kumwambura ubuzima.

Avuga ko uyu muryango batari basanzwe bawuziho amakimbirane, ndetse ngo nta n’ubusinzi bwari buwurimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, na we wemeje aya makuru, asaba abaturage kutihererana ibibazo baba bafite ahubwo bakwiye kujya babigeza ku buyobozi, bukabafasha kuko aricyo bubereyeho.

Yagize ati “Aho batuye hari inshuti z’umuryango, niba batinye ubuyobozi bakwegera abo bakabafasha mu gukemura ibibazo bafitanye, kuko burya iyo umuntu agize uwo aganirira ikibazo cye araruhuka, ntaba agikoze icyaha.”

Uyu muryango wari umaranye umwaka umwe ubana mu buryo butemewe n’amategeko, bakaba bari batarabyarana, ariko bareraga abana bane umugabo yari yarabyaye ku bandi bagore babiri batandukanye.

Aba bana akaba aribo yasize araze inzu y’ubucuruzi bari banatuyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka