Nyagatare: Amashusho y’urukozasoni aravugwa mu bisenya ingo akanararura urubyiruko

Bamwe mu baturage b’Akagari ka Nyamirembe Umurenge wa Gatunda, bavuga ko amashusho y’urukozasoni yerekanwa mu nzu zihishe rimwe na rimwe zikora nk’utubari, ndetse no muri telefone ngendanwa, arimo gusenya ingo agashora urubyiruko mu busambanyi.

Mukansengirora Alphonsine wo Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Nyamirembe, avuga ko hari abagore cyangwa abagabo batunze amashusho y’urukozasoni muri telefone zabo, cyangwa bakaba bafite ahandi hantu mu nzu zihishe bayareberamo, bigatuma abarebanye bishora mu busambanyi bikarangira ingo zisenyutse.

Ati “Abagabo barayafite, abagore turayafite ayo mafilime y’urukozasoni, umugabo arajyana n’umugore runaka bakareba ayo mafilime hari n’inzu yerekanirwamo. Umugore uri kumwe n’umugabo utari uwe, bakayareba, bakanywa bakishimisha, bikarangira babishyize mu bikorwa (Theory na Pratique).”

Avuga kandi ko ingaruka zabyo ari uko ingo zabo zirimo gusenyuka, kubera ubusambanyi bukururwa n’ayo mashusho.

Ikibabaje ariko ngo ni uko ayo mashusho yageze no mu bana b’abanyeshuri, aho usanga bayatunze muri telefone zabo cyangwa nabo bakajya kuyarebera ahandi hihishe, bigatuma nabo bishora mu busambanyi, ingaruka zikaba guta amashuri cyangwa guterwa inda zitateguwe.

Yagize ati “Abana bacu bafite telefone, kubera iterambere ayo mafilime y’urukozasoni arimo, umwana akava ku ishuri aho kugira ngo akomereze mu rugo akore umukoro mwarimu yamuhaye, ahubwo agahitira muri ya mazu nabo bakareba uko babikora, bati twabyize ahubwo natwe reka tubyigane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko aberekana ayo mashusho babikorera ahantu hihishe, ku buryo kuhamenya bigorana ariko bamenye amakuru bahana ababikora mu gihe bayereka abantu batarageza imyaka y’ubukure.

Naho abayarebera kuri telefone, abagira inama zo kuyirinda kuko yangiza imitekerereze akaba yatuma abantu bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati “Ni ugukomeza kubibutsa ko uwabireba biyobya ubwonko, noneho ku mwana utarageza imyaka 18, izi filime ziganza ubwonko bwe akaba yakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko na we abasha kwiga ibyo yarebye, ariko nanone buri wese akwiye kubihagarika kubera ingaruka zibirimo, byongeye akaba nta nyungu yabyo.”

Bavuga ko amashusho y'urukozasoni ari mu bisenya ingo
Bavuga ko amashusho y’urukozasoni ari mu bisenya ingo

Mu bukangurambaga RIB irimo gukora mu baturage bwo kubamenyesha serivisi zitangirwa muri Isange One Stop Center, mu Mirenge ya Gatunda, Kiyombe na Karama, yibutsa abaturage ko kwereka abana amashusho y’urukozasoni ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo bakwiye kubyirinda.

Igira inama ababyeyi gusiba ayo mashusho kugira ngo birinde ingaruka ashobora guteza mu muryango, dore ko nabo ubwabo ntacyo abamariye uretse kubasenyera no gutera abana babo ingeso mbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Pornographie irebwa n’abantu benshi cyane ku isi.Bayirebera muli offices,mu nzu,mu modoka ndetse no mu ndege.Ubu byaroroshye kubera ko uyirebera no kuli telephone yawe.Iteza ibibazo byinshi,harimo no gusenya ingo,ikongera n’ubusambanyi.Nyamara imana ibitubuza,ndetse ikavuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza batazaba mu bwami bwayo.

gatera yanditse ku itariki ya: 6-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka