Nyagatare: Amakoperative yasabwe kugana mu ishoramari

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, arasaba amakoperative kurenga ibikorwa asanzwemo akagana no mu ishoramari kuko aribwo babasha kubona inyungu nyinshi.

Yabibasabye kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Kanama 2023, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative.

Ntawuruhunga Faustin umuhinzi w’ibigori muri Koperative COPAMU y’abahinzi b’ibigori mu Murenge wa Mimuli avuga ko atarajya muri Koperative atari azi guhinga ku buryo ubutaka yahingaga yabuhombagaho toni 10 kuri buri gihembwe cy’ihinga.
Yagize ati “Mfite hegitari ebyiri z’ubutaka, najyaga mpinga mvanze imbuto ku buryo umusaruro mwinshi nabonye wari toni nibura enye ku gihembwe cy’ihinga none ubu nkuraho toni 14 urumva nahombaga 10 zose.”

Uyu musaruro watumye abasha kwigeza kuri byinshi kuko yabashije kugura ubundi butaka bungana na hegitari eshatu ahingaho urutoki n’indi myaka ndetse akaba yaranubatse inzu ya Miliyoni 15.

Izindi nyungu ziba muri Koperative ngo ni uko ibera abanyamuryango umubyeyi cyangwa umwishingizi mu gihe yahuye n’ikibazo.

Ati “Uri muri Koperative ntiwagwatiriza umurima cyangwa ngo ugurishe inka uhuye n’ikibazo ahubwo Koperative ikora mu bwizigame ikakuguriza ukazishyura ku musaruro.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko urwego rw’amakoperative ruhagaze neza kuko ubu rufite imari shingiro irenga Miliyari eshanu.

Mu Karere ka Nyagatare ubusanzwe hari amakoperative atanga serivisi, ay’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’ayongera agaciro umusaruro ubikomokaho n’andi akora ibintu bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko ariko hari ataragera ku rwego rwiza asabwa kwegera ayamaze kwiyubaka akayigiraho dore ko hari atarafasha abanyamuryango bayo kwushyura ubwisungane mu kwivuza ndetse na Ejo Heza.

Ikindi amakoperative yasabwe kwagura ibikorwa akora akajya no mu ishoramari.
Ati “Niba ari abahinzi nibarenge ubuhinzi bakore n’ibindi by’ishoramari bubake amazu y’ubucuruzi, sitasiyo za essence nk’ko hari ababitangiye, turifuza ko amakoperative yacu atera imbere akagera ku rwego rushimishije.”

Yasabye abayobora amakoperative gukorera mu mucyo, gukorera ku mihigo, gukurikiza amategeko no kwiguranaho mu rwego rwo kungurana ubumenyi no gukurikiza gahunda za Leta zose.

Mu Karere ka Nyagatare habarizwa amakoperative 364 abarirwa mu byiciro bitandukanye, hakaba hanishimirwa ko imiyoborere yayo isigaye imeze neza kubera amahugurwa menshi yahawe abayobozi ariko n’abaturage bakaba barahinduye imyumvire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka