Nyagatare: Amakimbirane mu miryango aza imbere mu kuyiteza ubukene

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Katabagemu, bavuga ko amakimbirane mu miryango n’ubuharike bituma bahora mu bukene ku buryo batabasha no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Abaturage barasabwa kirinda amakimbirane kuko abaheza mu bukene
Abaturage barasabwa kirinda amakimbirane kuko abaheza mu bukene

Nyirantibangwa Beatrice ni umugore wa gatatu akaba yarabyaranye n’umugabo we abana babiri.

Iyo avuga ubuhamya bwe, wagira ngo yashatse uwo mugabo amukinze ikintu mu maso cyangwa yaramuhatiwe n’ababyeyi be, kuko ntacyo afite cyatuma atunga abagore batatu.

Nyirantibangwa avuga ko kuva Mituweri yabaho ngo ntazi n’uko ikarita yayo isa, yewe ngo n’ikiciro cy’ubudehe abamo ntakizi.

Ibi ngo byamugizeho ingaruka ubwo yavunikishaga umwana akamutwara mu bitaro bya Ngarama, bikarangira agurishije isambu yari afite kugira ngo abone ubwishyu umugabo we yigaramiye.

Ati “Umwana yamanutse mu giti, mutwara i Ngarama bambajije ikiciro ndimo mbabwira ko ntakizi kuko nta mituweri nari mfite. Abaganga babwira bagenzi babo bati uwo mwana muramushyiraho bande nta mituweri murayishyura.”

Akomeza agira ati “Nahamaze igihe ngera ubwo mbwira abaganga ko umwana ngiye kumubasigira nkitahira kuko umuryango nashatsemo nta wangezeho ahubwo ise akirirwa avuga ko ari mu kiciro cya mbere umwana we arihirirwa. Ubwo akarima nari mfite karagurishwa nishyura 65,800 kugira ngo mbone uko mva mu bitaro.”

Uyu mubyeyi avuga ko akigera mu rugo ngo umwana wari wahasigaye nawe yararwaye, biba ngombwa ko ajya kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Kuri iyo nshuro ngo yafashijwe n’abagiraneza yahasanze ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Katabagemu, nyamara afite umugabo babyaranye.

Nyirantibangwa avuga ko uburyo abayemo ari bubi kuko yifasha byose mu gutunga abana, ahubwo n’icyo abonye yapagashije umugabo ngo aba ashaka kukirya.

Ati “Abana nijye ubamenya kandi bafite ise wabo, iyo mpashye ubu bigeze aho njya kubibitsa mu gasozi kuko ambuza amahoro, byongeye akanankubita nkarara mu gasozi.”

Nyiranzagarukirahe Claudine wo mu Kagari ka Katabagemu, avuga ko baje mu Karere ka Nyagatare bavuye mu ka Burera abanye neza n’umugabo we bashakanye byemewe n’amategeko.

Ngo bakomeje kubaho bafatanya gukora ndetse ngo babasha no kugura ikibanza barubaka, bagura n’isambu ku buryo ngo ubuzima bwari butangiye koroha.

Nyuma ariko ngo umugabo we yatangiye kujya mu nshoreke bituma atangira kubuza umugore gukora ku buryo ubucuruzi yakoraga yabuhagaritse.

Agira ati “Naranguraga imineke, avoka, imyembe n’ibindi nkacuruza kandi bikagenda neza, umugabo ageze aho arambwira ngo ntashaka ko ngenda buri munsi, nkataha bwije ngo si ndi umugabo ku buryo ntunga urugo rwe.”

Akimara guhagarika ubucuruzi bwe ngo yategereje icyo umugabo amumarira araheba, ahitamo kongera kubusubukura ariko uko atashye agakubitwa azira kujya gushakira umuryango we imibereho.

Kugira ngo abone icyo agaburira abana batanu bafitanye, ngo yatangiye kujya ahingira abaturage ariko nabwo yarenza isaha yamuhaye yataha agakubitwa ashinjwa ubusambanyi.

Gukorera abantu nabyo ngo yaje kubireka agahinga isambu yabo gusa ariko nabwo ibyezemo umugabo akajya kubigurisha akayanywera.

Ati “Namaze kureka guhingira abaturage nkajya mpiga ako gasambu jyenyine, ariko ibyezemo nabyo akabisahura, ubu ibyo ndya ni uko mba nabibikije mu gasozi, ubu ntashaka ko hari ikintu nkora kizana ifaranga.”

Uyu mugabo ngo aherutse no kwica ingurube y’umwana we, kuko ngo adashaka ko hari ikintu kiza mu rugo rwe atari icye.

Urutoki bafite ngo kuryamo igitoki ni ikibazo kuko agitema akajya kugurisha kugira ngo abone ayo kunywera no gusangira n’inshoreke ze.

Nyirantibangwa yifuza ko ubuyobozi bwamufasha bukabagabanya isambu bafite akamenya uruhare rw,e kugira ngo abashe kurukoresha mu kurera abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko bagiye gutangira kubarura ingo zifitanye amakimbirane n’icyo ashingiyeho, kugira ngo ziganirizwe.

Avuga ko amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa ndetse n’ubuharike aribyo biri ku isonga mu kudindiza iterambere ry’imiryango, agasaba abaturage kubicikaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka