Nyagatare: Afunzwe akurikiranyweho gutererana abana

Ku wa gatanu tariki 13 Mutarama 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umwarimu wigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, witwa Kamali Yves w’imyaka 43 y’amavuko, akurikiranyweho icyaha cyo guta cyangwa gutererana abana.

Kamali yari atuye mu Mudugudu wa Nyagatare ya III, Akagari ka Nyagatare Umurenge wa Nyagatare.

Iki cyaha akekwaho cyabaye kuva tariki ya 11 Mutarama kugeza tariki 13 Mutarama 2023, aho yafungiranye abana be babiri (2) mu nzu akabasigamo akigendera, kugeza ubwo yaje gusangwa mu kabari yari arimo kunyweramo inzoga.

Nyuma yo kubasiga mu nzu ngo abana bamennye ikirahure cy’urugi bahamagara abaturanyi, bababwira ko ise batamubona kandi urugi rukinze.

Umuturanyi ari na we wafashe inshingano zo kubagaburira abinyujije mu kirahure cyamenwe, akaba ari na we wamenyesheje ubuyobozi.

Yagize ati “Ejo nategereje ko aza agakingurira abana ariko byageze mu ijoro ntaramubona, mpitamo kwiyambaza ubuyobozi kuko nabonaga abana bari mu kaga.”

Akimara kuboneka aho yari ari mu kabari, yavuze ko ngo impamvu atakinguraga yari yarabuze urufunguzo rw’inzu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko Kamali Yves amaze hafi igice cy’umwaka atabana n’umugore we bishingiye ku makimbirane yo mu ngo.

Bakimara gutandukana, Kamali ni we wasigaranye abana uko ari babiri b’abahungu, umwe uri mu kigero cy’imyaka 12 na murumuna we w’imyaka icyenda.

Uwafashwe afungiye kuri RIB Station ya Nyagatare, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyha.

Akurikiranyweho icyaha cyo gutererana umwana gihanwa n’ingingo ya 36 y’itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 50,000 ariko atarenze 100,000.

Dr Murangira, yibutsa abantu bose ko RIB itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo guta cyangwa gutererana umwana, ahubwo ikabasaba kwita ku bana babyaye.

Agira ati “Ntabwo bikwiye kubona ababyeyi usanga bagira uruhare mu bikorwa bibangamira ubuzima n’uburenganzira bw’abana babo.”

RIB ikaba inakangurira abantu kwirinda iki cyaha, kuko gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azashyikirizwa Ubutabera.

RIB irashishikariza abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe, aho babonye ibikorwa nk’ibi bidahesha agaciro ikiremwa muntu.

Kuri ubu abana bararerwa n’umuturanyi mu gihe hagitegerejwe ko nyina aboneka akabahabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hakorwe neza iperereza kandi kamali ahanwe. ariko adahawe igifungo kuko afite inshingano zo kurera abana kandi nyina wabo nawe akaba yarigendeye? ahubwo mungingo z’imibanire hagomba koroshywamo amategeko y’ubutane kuko abana nibo bahababarira cyane.

Hakorimana Robert yanditse ku itariki ya: 15-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka