Nyagatare: Abubaka ibyumba by’amashuri bamaze ukwezi badahembwa kandi harimo abakodesha

Bamwe mu bubaka ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bamaze iminsi 40 badahembwa nyamara bagomba guhembwa buri minsi 15.

Ku ishuri ribanza rya Rutaraka hari abakozi bavuga ko bamaze iminsi 40 badahembwa
Ku ishuri ribanza rya Rutaraka hari abakozi bavuga ko bamaze iminsi 40 badahembwa

Dukunzwenayo Elissa akomoka mu Murenge wa Katabagemu Akarere ka Nyagatare. Avuga ko kuva yaza gukora Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare, ngo nta mafaranga arabona ku buryo bimugora kubona ifunguro rya kumanywa.

Agira ati “Hano dufite ibibazo bitandukanye, ntidukomoka hano ku buryo twese turara iwacu cyangwa mu ngo zacu. Abo twasize inyuma ni twe bareba, abakodesha ni uko, ibibazo biratandukanye kandi turashonje, nk’ubu kurya kumanywa ni ikibazo”.

Uzahozwa Maurice we avuga ko ubundi aho bakoze hose bubaka ibyumba by’amashuri bahemberwaga iminsi 15 itarenga. Gusa ngo kuva yagera Rutaraka aho akorera ubu ngo iminsi 40 ishize abwirwa buri gihe ko ari buhabwe amafaranga ye. Avuga ko ubu asigaye atunzwe n’iwabo kuko ari bo bamwoherereza ibyo kurya.

Ati “Iwacu ni i Nyakigando ariko utinye ko mpamagara mu rugo ngo banyoherereze ibiryo kandi nkora. Turakodesha, abantu ntacyizere ko tuzabishyura kuko ntituri aba hano hafi, bahorana amakenga ko tutazabishyura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko iki kibazo atari akizi kandi kitanakwiye, kuko amafaranga ahari yashyizwe kuri konti z’imirenge ifite ibyumba byubakwa.

Avuga ko bagiye kugikurikirana kugira ngo bamenye impamvu hari abadahemberwa igihe cyagenwe.

Agira ati “Iki kibazo ntitwari tukizi ariko buriya turakurikirana tumenye impamvu dusabe umurenge kwishyura kubera ko amafaranga arahari ntakibazo kindi gihari. Ubwo ni ukwibutsa gusa kuko ubundi abubaka amashuri ntibagomba kurenza iminsi 15 byarenga nibura hakarengaho iminsi 2 gusa”.

Uyu mwaka Akarere ka Nyagatare kongerewe ibyumba by’amashuri 1,223 amashuri akazafungura ibyumba 143 byo byararangiye kuko ubu birimo gukorwamo imirimo isoza, ku buryo birangirana n’uku kwezi k’Ukwakira.

Mu gihugu cyose, uyu mwaka wa 2020 hagomba kubakwa ibyumba by’amashuri 22,505, Banki y’Isi ikaba yaremeye gutanga inkunga ku Rwanda yo kubaka kimwe cya kabiri cy’ibi byumba, ni ukuvuga ibyumba 11,004.

Iyi nkunga kandi izanifashishwa mu kuvugurura amashuri nderabarezi n’amashuri y’icyitegererezo ndetse no guhugura abarimu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka