Nyagatare: Aborozi barasabwa guhinga ubwatsi hakiri kare

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye aborozi gutangira gutegura ibikorwa remezo no guhinga ubwatsi bw’amatungo kuko tariki ya 12 Nzeri 2024 nta nka izaba itororewe mu kiraro.

Mu gihe cy'umuhindo nibwo haboneka imvura nyinshi bityo aborozi bakaba basabwe gutera ubwatsi ku bwinshi
Mu gihe cy’umuhindo nibwo haboneka imvura nyinshi bityo aborozi bakaba basabwe gutera ubwatsi ku bwinshi

Yabibasabye kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi, 2024 A, igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Bwera.

Ku ikubitiro hatewe ubwatsi kuri hegitari ebyiri ariko muri rusange hakaba hari harateganyijwe kubutera ku buso bwa hegitari 300 mbere y’uko hasohoka amabwiriza mashya y’imikoreshereze y’ubutaka bwagenewe inzuri aho bugomba guhingwa ku kigero cya 70% mu gihe mbere amabwiriza yaragenaga 30% by’ubuso bwose.

Matsiko avuga ko ubu hamaze guterwa hegitari 63 z’ubwatsi mu gihe umuhigo w’Akarere wari hegitari 300. Cyakora ngo kubera amabwiriza mashya y’imikoreshereze y’ubutaka bwagenewe inzuri uyu muhigo ntibazawugenderaho ahubwo agashishikariza aborozi gutera ubwatsi ku bwinshi kuko tariki ya 12 Nzeri 2024 nta nka izaba itari mu kiraro.

Ati “Aho hasohokeye amabwiriza mashya avuga ko ubworozi bugomba gukorerwa kuri 30% by’ubuso bw’ubutaka umworozi atunze naho 70% igaharirwa ubuhinzi, uyu muhigo ntituzawugenderaho ahubwo turasaba aborozi gutera ubwatsi bwinshi no gutegura aho buzahunikwa kuko bitarenze tariki ya 12 Nzeri 2024 inka zose zigomba zororerwa mu biraro.”

Hatewe n'ibinyamisogwe bikuhangahaye mu kongera umukamo
Hatewe n’ibinyamisogwe bikuhangahaye mu kongera umukamo

Karani Jean damascene avuga ko we yatangiye kororera mu biraro kera kandi byatumye inka zirushaho kugira ubuzima bwiza kandi zimuha n’umukamo utubutse.
Ikindi ngo yatangiye guhinga ubutaka bugari kugira ngo abonye ubwatsi bwinshi ndetse n’umusaruro w’imyaka.

Yagize ati “Ku giti cyanjye narubatse inka ziri mu kizu, zaranyweramo, ubu namaze guhinga ubutaka ngiye gutera imyaka n’ubwatsi ariko ikibazo n’imbuto y’ubwatsi nkeya kuko kugira ngo inka zibone umukamo ni uko ziba zirya neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungurije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko abifuza imbuto y’ubwatsi bagana kuri sitasiyo ya RAB ya Nyagatare kuko ihari ndetse akanizeza ko itazaba ikibazo kuko hari aborozi bahinze ubwatsi ku buryo bazatanga imbuto yabwo.

Avuga ko guhinga ubwatsi bw’amatungo no guhinga imyaka ku butaka bugari bizatuma inka zibona ibyo zirya umukamo w’amata kuyongera kimwe n’umusaruro w’ibiribwa ukaboneka ku bwinshi.

Ubwatsi bw'ibinyampeke nabwo butuma inka yaburiye igira amata menshi
Ubwatsi bw’ibinyampeke nabwo butuma inka yaburiye igira amata menshi

Yasabye aborozi gufata amazi mu nzuri bifashishije amahema yabugenewe mu gihe imvura igwa kugira batazayabura igihe cy’impeshyi.

Amoko y’ubwatsi bw’amatungo yatewe arimo ibinyampeke, chloris gayana, kakamega branchiaria n’ibinyamisogwe nka mucuna, desmodium.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka