Nyagatare: Aborozi bamenye ko ibisigazwa by’imyaka bitakiri ibyo gutwikwa

Aborozi mu karere ka Nyagatare bavuga ko ibisigazwa by’imyaka bibafitiye akamaro kanini kuko igihe cy’impeshyi bibatungira amatungo aho kugira ngo bitwikwe.

Ibisigazwa by'imyaka ntibigitwikwa ahubwa birahunikwa bikazagaburirwa amatungo
Ibisigazwa by’imyaka ntibigitwikwa ahubwa birahunikwa bikazagaburirwa amatungo

Mbere y’umwaka wa 2018, igihe cy’impeshyi inka zaragandaraga rimwe na rimwe hakagira n’izipfa kubera kubura ubwatsi.

Nyamara uko aborozi bagendaga barushaho korora inka za kijyambere zitanga umukamo ni nako barushagaho kunguka ubumenyi.

Ubu imyaka irera, igihe cy’isarura bamwe mu borozi bagatangira kujya gusaba cyangwa kugura ibisigazwa by’imyaka.

Murangira Deo, umuhinzi mu murenge wa Nyagatare, avuga ko yabyungukiyemo kuko abona amafaranga y’imyaka yejeje hakiyongeraho ay’ibisigazwa byayo.

Ati “Ibintu byaroroshye, nasaruye mbona imodoka iza ibaza ibisigazwa by’ibishyimbo, nahise mbikubita ibibando, bampaye amafaranga 5,000, nubwo yaba macye ibyo simbyitayeho kuko ubundi narabitwikaga”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu karere Ka Nyagatare Gashumba Gahiga, avuga ko uko aborozi bagenda bahindura imyumvire ari nako amatungo yabo arushaho kugira ubuzima bwiza.

Avuga ko mbere batari bazi ko inka yakororerwa mu kiraro, idashobora gutererwa ubwatsi n’ibindi.

Yongeraho ko ubworozi bwa gakondo bugenda bucika ari nako aborozi bakomeza kunguka ubumenyi bwinshi, n’ibyo bakekaga ko bitabagoboka igihe cy’impeshyi babonye ko bishoboka.

Ati “Ubu tuvugana ndava gushaka ibisigazwa by’imyaka, urabizi ko igihe cy’impeshyi inka zapfaga, amata akabura ku makusanyirizo ariko ubu ntibishoboka. Twahinze ubwatsi kandi twamenye ko n’ibisigazwa by’imyaka bigaburirwa amatungo akarushaho gutanga umukamo”.

Gashumba avuga ko gutera ubwatsi bw’amatungo no kugabura ibisigazwa by’imyaka byanongereye umukamo ku buryo byabaye igisubizo ku makusanyirizo yajyaga afunga imiryango.

Agira ati “Ubu izuba nubwo ryava rite nta kusanyirizo ry’amata ryafunga, abantu bahinduye imyumvire kandi umusaruro wabyo uraboneka. Dufite amata menshi kandi azakomeza kwiyongera uko imyaka iza”.

Ibisigazwa by’imyaka bigurwa bigahunikwa ni iby’ibishyimbo, ibigori n’umuceri, abafite imashini babigabura babanje kubisya, uretse ko hari n’ababizihera aho kandi zikabirya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka