Nyagatare: Abo amazi y’idamu yinjiye mu butaka bwabo barahumurizwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arizeza abaturage b’Umudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, amazi yinjiye mu butaka bwabo kubera iyuzura rya Valley dam (ikidendezi) ya Gihorobwa, ko ikibazo cyabo kirimo kwigwaho bakazahabwa igisubizo.

Amazi yamaze kugera ku mucungiro ku buryo hari impungenge ko yawurenga akangiza byinshi
Amazi yamaze kugera ku mucungiro ku buryo hari impungenge ko yawurenga akangiza byinshi

Iyi Valley dam yacukuwe hagamijwe kubonera amatungo amazi cyane ku nka zambukaga umuhanda wa kaburimbo, zijya gushaka amazi ku mugezi w’Umuvumba.

Nyamara uko imyaka igenda ishira, ni nako amazi arushaho kuba menshi ku buryo yatangiye kwinjira mu butaka bw’abaturage bahaturiye.

Bambasi Fred, avuga ko mbere yari yarahahawe hegitari 12 z’ubutaka, ariko hamaze gushyirwa valley dam asigarana hegitari enye n’igice. Izi na zo uyu munsi ntazigihari kuko asigaranye nka hegitari ebyiri gusa, kandi nabwo akaba afite impungenge ko n’aho atuye ashobora kuhimuka kuko amazi akomeza kumusatira.

Uyu yanandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare muri Mutarama uyu mwaka, asaba ko yahabwa ingurane ku butaka ahafite akimuka, cyangwa se amazi agahabwa inzira ku buryo adakomeza kumusatira.

Ati “Nabagejejeho ibyifuzo bibiri, harimo gucukura neza iriya damu bagashyiraho n’inzira y’amazi kugira ngo naba menshi ajye agenda aho kugaruka mu butaka bw’abantu. Ikindi nasabaga ko batubarira ubutaka bwacu bwatwawe n’amazi bakabutwishyura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko iki kibazo bakigejejweho kandi barimo kucyigaho, ku buryo mu minsi micye bazatanga igisubizo.

Yagize ati “Ku ruhande rumwe twavuga ko ari byiza kuko twashakaga amazi igihe cyose kandi yarabonetse, ariko nanone hari ikibazo twagejejweho ko hari abo yinjiye mu butaka bwabo kubera ko yabaye menshi cyane, ubu turimo turacyiga kugira ngo turebe uko kizakemuka, tuzareba icyo amategeko ateganya.”

Abantu batandatu ni bo bafite ikibazo cy’amazi yinjiye mu butaka bwabo, bungana hafi hegitari 10 ariko uko imvura igwa ubu buso bukaba bukomeza kwiyongera.

Uretse kwinjira mu nzuri z’abaturage, amazi yanarengeye nayikondo ebyiri zari zarashyizweho, imwe igamije kubonera amatungo amazi ndetse n’indi yari igenewe amazi y’abaturage.

Amazi yabaye menshi cyane ku buryo yarengeye nayikondo zari zaracukuwe hafi y'idamu
Amazi yabaye menshi cyane ku buryo yarengeye nayikondo zari zaracukuwe hafi y’idamu

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko abaturage b’Umudugudu wa Gihorobwa, Rutaraka na Mugari bakoreshaga ayo mazi, ubu bashyiriweho amavomo y’amazi y’umuyoboro ku buryo nta kibazo cy’amazi meza gihari, uretse urugendo rwo kuyageraho kuri bamwe.

Naho ku bafite impungenge ko aya mazi ashobora kuzagera igihe akarenga umucungiro, ku buryo yatwara ubuzima bw’ahaturiye ndetse n’ibihingwa by’abaturage, Meya Gasana, avuga ko izo mpungenge bakwiye kuzishira, kuko idamu iri hagati y’imisozi kandi amazi atayirenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka