Nyagatare: Abikorera biyemeje guhuza imbaraga bakagera ku bikorwa binini

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Nyagatare wungirije, Basabira Laurent, avuga ko bagiye kwihuza bagakorera hamwe ibikorwa binini, bigaragaza Akarere nk’akunganira Umujyi wa Kigali.

Meya Gasana Stephen (ibumoso) yasabye abikorera kunoza ibyo bakora
Meya Gasana Stephen (ibumoso) yasabye abikorera kunoza ibyo bakora

Yabitangaje ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’abikorera mu Karere ka Nyagatare, ryari rimaze iminsi ine ribera kuri Stade ya Nyagatare.

Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’abikorera batandukanye, harimo abongerera agaciro ibikomoka ku matungo ndetse n’ubuhinzi bw’umuceri n’ibigori, bihingwa cyane mu Karere ka Nyagatare.

Harimo inganda nka EAGI rukora amakaro mu rutare, uruganda Savannah rwongerera agaciro amata, urw’Umuceri Nyagatare Rice Mill ndetse n’urwa kawunga rumaze amezi abiri rutangiye gukora.

Basabira avuga ko mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abikorera no kubatinyura gushora imari, bagiye kubakangurira gushinga inganda nyinshi kuko ibyo zakora bihari mu Karere.

Uruganda BSLK rukora ibinyobwa rwahembewe kuba umuterankunga w'imena w'iryo murikabikorwa
Uruganda BSLK rukora ibinyobwa rwahembewe kuba umuterankunga w’imena w’iryo murikabikorwa

Kugira ngo bagere ku bikorwa binini ariko, ngo bagiye kwihuza bakorere hamwe bagaragaze isura nziza y’Akarere.

Ati “Icyo tugiye gukora cyihuse ni ugukorera hamwe kugira ngo tubashe gukora ibikorwa binini bigaragaza Akarere ka Nyagatare nk’akunganira Umujyi wa Kigali.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen avuga ko intego bari biteze kuri iri murikabikorwa zagezweho kandi neza.

Intego ya mbere ngo kwari ukwizihiza ukwibohora hanagaragazwa ibikorwa byagezweho, ndetse no kugaragaza ibikorerwa mu Karere ka Nyagatare abantu bakabimenya ariko no gucuruza.

Yasabye abikorera kurushaho kunoza ibyo bakora, kugira ngo bibashe guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati “Icyo dusaba abikorera ni ugukomeza kunoza ibyo bakora kugira ngo bishobore kurushanwa ku isoko mu Gihugu ndetse no hanze yacyo, kandi hari ibihari nk’uruganda rw’amakaro n’urwa kawunga rutangiye vuba aha, rero babinoze bahangane ku isoko kandi babone n’abakiriya.”

Kaminuza ya East Africa yari yazanye imitako itandukanye ikorwa n'abanyeshuri
Kaminuza ya East Africa yari yazanye imitako itandukanye ikorwa n’abanyeshuri

Kuba iri murikabikorwa hagaragayemo ibyiciro bitandukanye harimo abagore bakora inkweto mu ruhu, urubyiruko rukora Imbabura zigabanya ibicanwa, bigaragaza ko abantu bose bashoboye gukora ibyiza kandi bifitiye rubanda nyamwinshi akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka