Nyagatare: Abikorera basabwe gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, yasabye abikorera mu Karere ka Nyagatare kubyaza umusaruro amahirwe ari muri ako karere bashora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Guverineri Gasana avuga ko Nyagatare ifite ubutaka bwera ndetse n'inka nyinshi ku buryo byabyazwamo umusaruro
Guverineri Gasana avuga ko Nyagatare ifite ubutaka bwera ndetse n’inka nyinshi ku buryo byabyazwamo umusaruro

Yabibasabye ku itariki ya 03 Gicurasi 2021, mu nama nyunguranabitekerezo n’abikorera mu Karere ka Nyagatare yavugaga ku iterambere ry’akarere muri rusange, n’umujyi wa Nyagatare nk’umwe muri itandatu yunganira Umujyi wa Kigali by’umwihariko.

Abikorera muri ako karere baganirijwe ku mahirwe ari mu mushinga w’ubuhinzi n’ubworozi biteye imbere, harimo umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub, banashishikarizwa kuwushoramo imari.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, avuga ko inama bagiriwe bazakiriye neza kandi bidakwiye ko amahirwe agaragara mu Karere ka Nyagatare abacika ngo afatwe n’abanyamahanga.

Ati “Hariya i Gabiro Leta yafashe amafaranga itunganya ubutaka, abanyamahanga baraza barabugura bakabuhinga buri mu Karere ka Nyagatare kandi dufite abikorera bafite ubushobozi. Ntabwo rero bikwiye ko abanyamahanga badutanga ayo mahirwe ari twe twegereye umushinga”.

Akomeza avuga ko biyemeje gufatanya kugira ngo bashore imari muri ubwo butaka butarashira, ngo bagiye gukora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi n’ubworozi bongerera agaciro ibibukomokaho.

Ati “Ibikomoka ku buhinzi, niba uhinze ibigori ukagira uruganda rwa kawunga, ukabona ibiryo by’inka. Niba woroye inka ukamenya ko uzabonamo amata, inyama, nzakuraho uruhu n’amahembe yayo nzakuramo iki, ibyo byose ukagenda ubikora”.

Ndungutse avuga ko bidakwiye ko abantu bahinga ibigori byinshi nyamara bakarenga bakagura kawunga mu mujyi wa Kigali.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana, yasabye abacuruzi kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Karere ka Nyagatare, cyane mu buhinzi n’ubworozi, imiterere y’Akarere n’ibikorwa remezo birimo gushyirwa muri ako karere.

Ati “Hano hari amahirwe menshi mwashoramo imari kandi ubucuruzi bwanyu bukarushaho gutera imbere. Hari inka nyinshi zororerwa hano, ubuhinzi bukozwe neza umusaruro warushaho kuba mwinshi, mwashinga inganda zongerera agaciro ibi bikorwa biri hano”.

Abikorera mu karere ka Nyagatare biyemeje gushora imari mu buhinzi n'ubworozi
Abikorera mu karere ka Nyagatare biyemeje gushora imari mu buhinzi n’ubworozi

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu, Robert Bapfakurera, yasabye abacuruzi ba Nyagatare kurushaho guhuza imbaraga n’ibitekerezo kugira ngo bagere ku iterambere ry’ubucuruzi bakora.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama ni uko abacuruzi ba Nyagatare biyemeje gushyiraho amahuriro yo kungurana ibitekerezo n’abandi bacuruzi, gukorera ingendo shuri mu tundi turere, kubaka ubushobozi no guhugura abacuruzi, gushyiraho amakoperative na kompanyi mu rwego rwo guhuza imbaraga, kurwanya magendu n’ibyaha byambukiranya imipaka no gukora cyane kandi byinshi mu gihe gito byose mu nyungu z’abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka