Nyagatare: Abazahura n’amapfa kubera ibiza barizezwa kugobokwa
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi irizeza abahinzi bahuye n’ibiza bitandukanye, ko mu gihe bazahura n’ingaruka zabyo bazagobokwa.

Akarere ka Nyagatare n’ubwo imvura itabaye nyinshi ndetse ikagwa mu bice bimwe ibindi ikaba aribwo igitangira kugwa, mu mpera z’Ukwakira mu Mirenge ya Nyagatare, Rukomo, Gatunda na Mukama haguye imvura irimo urubura ku buryo imyaka y’abaturage yangiritse cyane.
Imyaka yangiritse harimo inyanya, ibishyimbo, ibigori, urutoki n’ibindi.
Umuturage wo mu Kagari ka Kabeza, umudugudu wa Kabeza, Umurenge wa Gatunda, Hagenimana Augustin, avuga ko kubera urubura nta kizere bafite cyo kuzasarura kandi bitanashoboka ko basubizamo iyindi bitewe n’uko igihe cyamaze kugenda. Avuga ko bishoboka haboneka ubufasha byarushaho kuba byiza kuko biteguye amapfa.
Ati “Imyaka yarangiritse cyane ku buryo habonetse ubufasha byaba byiza bagakomeza kudushyigikira ibintu bikagenda neza, kuko ntabasha gusubizamo indi myaka kuko igihe kirarenze.”
Ubwo yari mu Karere ka Nyagatare mu bikorwa byo gufasha abasenyewe n’umuyaga, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, yavuze ko gutabara abahuye n’ibiza bitandukanye ari ibikorwa bihoraho kandi abahuye n’amapfa batabarwa.
Yagize ati “Ibyo ni ibikorwa birambye byo gutabara abaturage iyo bahuye n’ibiza bitandukanye byo mu buhinzi, hari igihe bongera bagasaba imbuto tukayibaha n’ubundi ntibaragera igihe cy’isarura. Iyo bahuye n’amapfa nabwo baratabarwa, ubu ikibazo ntiturakibona ariko nikigaragara buri gihe turabatabara.”
Abahinzi ariko na none barashishikarizwa kwitabira gufatira ibihingwa byabo ubwishingizi kuko aribwo buryo bwizewe butuma badahomba burundu.
Ohereza igitekerezo
|