Nyagatare: Abayobozi barebera abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagiye kujya bahanwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, arateguza abayobozi n’abaturage barenga ku mabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ko ibihano bikomeye bibateganyirijwe.

Murekatete Juliet arimo yibutsa abaturage 54 bafashwe barenze ku mabwiriza ko bagomba kuyubahiriza uko ari
Murekatete Juliet arimo yibutsa abaturage 54 bafashwe barenze ku mabwiriza ko bagomba kuyubahiriza uko ari

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, ubwo abantu 54 bo mu Mirenge ya Nyagatare, Rwempasha na Karangazi baraye bafashwe barenze ku mabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 berekwaga itangazamakuru.

Mutsindashyaka Emile wo mu Kagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi, yafashwe na Polisi saa moya n’igice z’ijoro ari ahantu mu gasantere.

Yemera ikosa kandi akizeza ko atazongera kurisubiramo. Avuga ko agiye no gukangurira abandi gukuriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, kuko agamije kurengera ubuzima bwabo.

Ati “Rwose ikosa narikoze kandi ndarisabira imbabazi kandi ndizeza ko ngiye gufasha ubuyobozi mu bukangurambaga bwo kubahiriza amabwiriza. Nubwo naraye mu muyaga ntacyo bitwaye nko kwandura, izi ngamba rwose ni twe zifitiye akamaro kuko tuzubahirije Corana twayitsinda”.

Mu ijoro ryo kuwa 01 Nzeri 2020, saa moya n’igice z’ijoro mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, utubari tw’inzoga zitemewe twari dufunguye abanywi baryohewe, baririmba.

Umwe muri aba baturage yabwiye Kigali Today ko ari mu ikosa kuba ataragera mu rugo nyamara isaha yarenze. Kuri we ariko na none ngo COVID-19 ni iy’abanyamujyi si iy’abaturage bo mu cyaro.

Agira ati “Ariko uretse ko kwirinda ari ngombwa naho ubundi ntiwava mu cyate ngo urware Corona, iriya ni indwara y’abanyamujyi. Ubu se hano mu cyaro ntageze mu mujyi nayikura he”?

Nyandwi Jean Pierre yari mu nzira ataha afite inzoga bita umutobe mu icupa, avuga ko yakoze ikosa ariko yarikoreshejwe n’inyota kuko yumvaga ataryama atabonye agasusurutsa umuhogo.

Agira ati “Nahishije ndarya ariko numva inyota iranze mpitamo kujya gushaka agatobe kuko sinari bubone ibitotsi. Sinasinze agacupa kamwe ntabwo kansindisha, gusa ubutaha nzajya nkagura kare nkabike mu rugo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko hari ibihano bikomeye bitegereje abaturage n’abayobozi, mu gihe badashaka kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.

Ati “Hari aho dusanga utubari dufunguye kandi tuhamaze igihe kinini, ntitwahaba umunyamabanga nshingwabikorwa atabizi, umukuru w’umudugudu atabizi cyangwa uyobora Isibo. Turimo turafata ibihano ku mpande zombi, umuyobozi urebera ibi bikorwa akwiye kubibazwa ndetse n’umuturage ubifatiwemo na we akabibazwa”.

Uyu muyobozi yibutsa ko isaha ya saa moya atari iyo gutaha ahubwo ari iyo kuba umuturage ari mu rugo rwe.

Anibutsa abayobozi guhera ku rwego rw’Isibo kugera ku Karere ko bose bafite inshingano zo gufasha kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, kandi ko utabikora avunisha abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka