Nyagatare: Abayobozi b’Amasibo bashyiriweho indangamanota mu kwesa Imihigo

Abayobozi b’Amasibo mu Murenge wa Karangazi bashyiriweho indangamanota igaragaza uko bagenda besa Imihigo kandi amanota bakayahabwa n’abaturage bayobora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesa Hope, avuga ko iyi ndangamanota iba iriho imihigo y’ubukangurambaga ireba Mutwarasibo (Umuyobozi w’Isibo) hagamijwe guhindura imibereho myiza y’umuturage.

Muri iyo mihigo harimo umutekano, kwizigamira muri EjoHeza, kwitabira gahunda za Leta, kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kurandura amakimbirane mu miryango, gukurungira amazu, ubwiherero bwujuje ibisabwa ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza.

Amanota ngo atangirwa mu Nteko z’abaturage hanyuma abaturage bagatanga amanota hakurikijwe uko ibyakozwe bihagaze.

Ati “Niba Mutwarasibo afite ingo 13, izidafite ubwiherero ziba zigaragara, niba ari amazu adakurungiye biba bigaragara, niba hari izirimo amakimbirane ziba zigaragara, ni ibintu bigaragara ku buryo mutwarasibo agaragariza abaturage ibyo yakoze.”

Avuga ko n’ubwo bayita indangamanota ya Mutwarasibo ariko aba ari amanota y’abaturage bagize ya Sibo ariko kubera ko bafite ubahagarariye ari we ibarwaho ndetse n’abaturage bakaba ariwe babaza impamvu yatumye babona amanota make.

Nyuma y’uko abaturage batanze amanota, hakurikiraho Umukuru w’Umudugudu na komite ye ndetse n’abajyanama baricara bakemeza amanota yagiye atangwa mu Masibo atandukanye ndetse n’uko akurikirana mu kwesa imihigo kandi na byo bigakorerwa mu Nteko y’abaturage.

Avuga ko Isibo yabaye iya mbere ishimirwa ku rwego rw’Umurenge aho Akagari kabaye aka mbere gahabwa igikombe.

Mu kwesa imihigo y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022-2023, Isibo yakoze neza yahembwe isabune n’ibindi bikoresho bitandukanye bigamije kongerera umwete uwahize abandi ariko no kwereka abandi ko uwakoze neza abishimirwa.

Ku ikubitiro iyi gahunda yatangirijwe mu Kagari ka Rwisirabo, Umudugudu wa Gakoma, mu Masibo 673, intego ikaba ari uko iyi gahunda yo gutanga amanota mu kwesa imihigo kuri ba Mutwarasibo igera mu Tugari twose tugize Umurenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka