Nyagatare: Abavuzi gakondo bishimira ko FPR yabahaye agaciro

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu ihuriro ry’abavuzi gakondo, AGA Rwanda Network, bitoyemo Komite y’Umuryango ku rwego rw’Akarere, igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2022, bakemeza ko bagize agaciro ari uko uwo Muryango umaze kubohora Igihugu.

Abatari abanyamuryango ba FPR barahiriye kwinjira mu Muryango
Abatari abanyamuryango ba FPR barahiriye kwinjira mu Muryango

Aya matora yabanjirijwe n’igikorwa cyo guhugurwa ku mahame agize Umuryango, aho bibukijwe ko Umunyamuryango wa nyawe akunda Igihugu n’abagituye, kandi akirinda icyasubiza Igihugu mu icuraburindi.

Nyuma yo guhugurwa abanyamuryango bashya barindwi biyemeje gukorera Umuryango FPR-Inkotanyi, babyiyemeza mu ndahiro.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Karere ka Nyagatare, akaba ari na we watorewe kuyobora Umuryango FPR-Inkotanyi muri iryo huriro ku rwego rw’Akarere, Umubyeyi Jolly, avuga ko iki gikorwa cyateguwe hagamijwe gukangurira abanyamuryango b’ihuriro ry’abavuzi gakondo, mu Karere ka Nyagatare kwibuka Umuryango no kuzirikana amahame yawo.

AGA Rwanda Network yageneye ishimwe FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Akarere
AGA Rwanda Network yageneye ishimwe FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere

Kugendera ku mahame y’Umuryango ngo bizabaremamo ubutore ndetse no kunoza umwuga wabo.

Ati “Iyo umuntu agendera ku mahame ya FPR navuga ko aba Inkotanyi, Intore cyangwa se mu mwuga we akarushaho kuba inyangamugayo.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri iri huriro, Nyirahabineza Gertulde, avuga ko uyu mwaka bihaye intego yo kurushaho kwegera abanyamuryango babo babashishikariza gukomera ku mahame y’Umuryango, ariko nanone abarimo bataraba abanyamuryango kandi babyifuza bakarahira.

Habayeho amatora y'abantu barindwi bagize Komite ya FPR mu bavuzi gakondo muri Nyagatare
Habayeho amatora y’abantu barindwi bagize Komite ya FPR mu bavuzi gakondo muri Nyagatare

Avuga ko kurahira ku bushake bwe ari uko aba yumva neza icyo FPR imumariye, kuko ngo ubu bakora akazi kabo neza mu gihe mbere ngo bavuriraga mu rwihisho.

Agira ati “Umuvuzi gakondo iyo arahiye ku bushake bwe ni uko aba yumva neza icyo FPR imumariye, icyo yamumariye kuko aho FPR ibohoreje Igihugu, mbere yaho baravuraga bagakubitwa, abandi bagafungwa ariko uyu munsi barabohotse, yumva ko agomba gukunda Umuryango kandi kumenya Umuryango ni ubuzima.”

Kuba abavuzi gakondo mbere y’urugamba rwo kubohora Igihugu, barahuraga n’ibibazo bikubiye mu buhamya bwa Madeleine Nyirangendahimana, wafunzwe incuro nyinshi yitwa umurozi kubera ubuvuzi gakondo yakoraga.

Komite yatowe irimo abagore babiri
Komite yatowe irimo abagore babiri

Uyu avuga ko uburenganzira yabujijwe guhera kera yabubonye FPR Inkotanyi ibohoye Igihugu, bityo ngo akaba atabona uko yayishimira.

Ati “FPR sinzayitunga urutoki kandi sinzayitererana, nzayigumamo kugeza igihe cyanjye kirangiye kuko ingoma yagiye yaranyishe sinapfa, bakajya banjyana muri imigarasiyo no muri gereza kunyicirayo bavuga ngo ndi umurozi, nkibaza ngo nahaye nde umuti agapfa?”

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ihuriro ry’abavuzi gakondo, bifuje ko Umuryango wabagenera amahugurwa kenshi kuko bibafasha kutanyuranya n’amahame yawo, kandi kuyakurikiza bikaba bifasha kunoza akazi kabo no kukagiramo ubunyangamugayo.

Habayeho gucinya akadiho
Habayeho gucinya akadiho

Mu Karere ka Nyagatare habarirwa abavuzi gakondo barenga 400, ariko abazwi banditse akaba ari 143, gusa ni mu gihe mu Gihugu cyose habarirwa abavuzi gakondo barenga 12,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka