Nyagatare: Abatuye mu midugudu y’Icyitegererezo ntibagitegera amaboko Leta

Bamwe mu baturage batishoboye batujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro, Umurenge wa Tabagwe, bavuga ko bamaze guhindura imyumvire batangira kwishakira ikibatunga badategereje kugihabwa na Leta.

Abatijwe mu midugudu bafite imbaraga basabwa gukora ntibakomeze gutegera amaboko Leta
Abatijwe mu midugudu bafite imbaraga basabwa gukora ntibakomeze gutegera amaboko Leta

Umudugudu wa Gishuro watashywe ku wa 04 Nyakanga 2020, ukaba waratujwemo imiryango 64 igizwe n’abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu n’abandi baturage batishoboye.

Buri muryango wahawe kimwe cya kabiri cya hegitari y’ubutaka kugira ngo ubone ikiwutunga, bahabwa inka zororerwa mu kiraro rusange, ndetse n’inkoko byose bibinjiriza Amafaranga y’u Rwanda asaga 700,000 ku kwezi.

Ingabire Beatha avuga ko kuva bahagera bakomeje gutungwa na Leta ndetse ngo bamwe muri bagenzi be bumva ko ariyo izakomeza kubatunga, nyamara harimo abafite amaboko yo gukora.

Avuga ko yasanze iyi myumvire idakwiye ahitamo gushaka amafaranga atangira umushinga w’ubudozi, ku buryo bimufasha kwigisha abana be.

Ati “Nabonye 8,000 nkodesha inzu, icyumweru kimwe nari maze kubona arangura igitenge, icyumweru cya kabiri mbona arangura ibitenge bibiri. Abana bagiye gutangira ishuri mbona uko bajya kwiga.”

Akomeza agira ati “Niba Leta iguhaye ubufasha bw’ibanze nawe gira icyo wiremamo. Niba iguhaye aho kuba nawe gira icyo ukora kugira ngo utagumya kurushya Leta ngo nkeneye iki n’iki.”

Hari nanone abafatiye urugero kuri Ingabire, maze bajya kwiga imyuga itandukanye kugira ngo babashe kubona icyo bakora biteze imbere.

Umwe ati “Nagiye kwiga imyuga kugira ngo mbone ayo kugura ibyo nkeneye, nigishe abana banjye, ngure ibindi nkenerwa ntakomeje gutega amaboko Leta, ahubwo nunganire kubyo impa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, aherutse gutangaza RC Nyagatare ko bashyize imbaraga mu kwigisha abaturage guhindura imyumvire, bakumva ko buri kimwe cyose badakwiye kugitega kuri Leta.

Yagize ati “Ibishoro barabibonye ahubwo turimo kubigisha uburyo bibyazwa umusaruro. Turabigisha gukora n’ibindi biri hanze y’umudugudu bibyara inyungu, mu gihe turimo gushaka uko twubakira abandi, abayabonye bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora.”

Uyu mudugudu watujwemo imiryango 64
Uyu mudugudu watujwemo imiryango 64

Muri gahunda ya Sena yo gusura imidugudu y’icyitegererezo no kureba imibereho y’abayituye, abasenateri bagejejweho ikibazo cy’abatuye muri iyo midugudu bumva ko bazakomeza gufashwa na Leta.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko hakwiye ubukangurambaga bwimbitse bugamije guhindura iyi myumvire.

Ati “Birumvikana ku bafite imbaraga zo gukora, twabonye ari ingeso mbi yo kwicara abantu bumva ko Leta izabaha byose, twagiye tubigisha ariko dusaba n’abayobozi kurushaho kubegera.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka