Nyagatare: Abaturage ntibavuga rumwe ku mitangirwe ya serivisi
Iyo uganiriye n’abaturage batuye akarere ka Nyagatare, usanga bamwe bashima bimwe mu bigo bitanga serivisi iwabo mu mirenge, ariko hakaba n’abo usanga batishimira uburyo zitangwa.
Muhawenimana Kagaba wo mu murenge wa Nyagatare, uvuga ko nko muma banki akorana nayo bamwakira neza. Ati “Mu byukuri iyo ngiye nko kuri banki mbona banyakira neza. Jye mbona ntakibazo kirimo cyane kuko serivisi nzihabwa neza.”
Ibi ariko ntibivugwa kimwe na Ndutabandi Celestin wo mu murenge wa Karama, uvuga ko ku kigo cy’imari iciriritse cy’iwabo badatanga serivisi zinoze.
Ati “Nkorana n’umurenge Sacco w’iwacu, ariko bagira ikibazo cyo gusumbanyisha abantu mu gihe tuba turi benshi dukeneye serivisi. Urugero natanga ni nk’umuntu kuza akabacaho agahabwa serivisi kandi mwahamutanze.”
Uwantege Margaret Kabera ucuruza ibyuma by’amamodoka na moto atangaza ko kuri we ugereranyije serivisi mu karere ka Nyagatare zigerageza gutangwa, ariko akanenga ikibazo cyo gutinda mu mitangire yazo ku bakozi bamwe na bamwe.
Ati “Urugero natanga ni nk’iyo umuntu agiye gusaba service ku karere, ariko ugasanga umuntu uzisaba yibereye kuri telephone ukabanza kumutegereza igihe kirekire. Ibi n’ibintu bigomba gukosorwa bakivugurura.”
Ibiro by’ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Nyagatare byatunzwe agatoki
Bamwe mu baturage bagana ibiro bishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Nyagatare, banenga cyane imikorere y’umuyobozi w’ibi biro, aho bavuga ko atinza service rimwe na rimwe akanababwira nabi.
Emmanuel Uwayezu wiga muri Kaminuza y’umutara Polytechnic avuga ko ibi biro bidindiza ababigana bashaka serivisi.
Yagize ati “Twe nk’abanyeshuri bitegura gusoza Kaminuza, tumaze iminsi dufite igitekerezo cyo kwibumbira hamwe tugatangira gukora umwuga w’ubuhinzi bwa kijyambere tukihangira imirimo.
Ariko tumaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri dushaka agronome w’umurenge wa Nyagatare ngo adusinyire ku byangombwa bitwemerera gukora ariko twaramubuze. Niyo tumuhamagaye atubwira ko nta mwanya afite. Ibi rero ni bimwe mu byo mbona bidindiza gahunda z’iterambere.”
Ku murongo wa telephone, ntitwabashije kuvugana n’uyu Agronome w’umurenge wa Nyagatare, Christine Ngabire kubera ko atitabaga telephone ye igendanwa.
Jean Piere Ndikumana wo mu kagari ka Mirama mu murenge wa Nyagatare, avuga ko iwabo naho serivisi zitagenda neza.
Ati “abayobozi badusaba gutanga imisanzu ya serivisi tugenerwa, ariko ugasanga zimwe mu ngamba bafata batazishyira mu bikorwa nko kuducungira umutekano, kugeza ubu tukaba twugarijwe n’ikibazo cy’abajura kandi dutanga umusanzu w’umutekano.”
Abaturage barifuza amahugurwa ku batanga serivisi
Bamwe mu baturage ba Nyagatare ngo basanga imikemukire y’ikibazo cya serivisi zitanoze zitangwa na bamwe mu bayobozi ngo cyacyemurwa n’amahugurwa ahoraho ku mikorere.
Mukama Francois wigisha ku rwunge rwa Mashuri rwa Rwebare mu murenge wa Mukama abisobanura atya: “Nibyo koko iyo ugeze mu bigo bimwe na bimwe bitanga service hano mu karere, usanga imitangire ya service itagenda neza. Jye numva hakwiye amahurwa menshi ku mitangire ya service bityo bikadufasha kwihutisha service z’iterambere ry’igihugu cyacu.”
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|