Nyagatare: Abaturage basabwe kubaka inzu zitari iz’agateganyo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare baherutse guhura n’ibiza inzu zabo zikavaho ibisenge, kubaka inzu ziramba aho kubaka izimeze nk’iz’agateganyo.

Minisitiri Kayisire yatangije igikorwa cyo gusubiza ku mazu amabati yavuyeho
Minisitiri Kayisire yatangije igikorwa cyo gusubiza ku mazu amabati yavuyeho

Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, ubwo imiryango 67 yasenyewe n’ibiza byakomotse ku mvura iheruka kugwa, bashyikirizwaga amabati, imisumari n’ibyuma bizirika ibisenge.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Gatunda, Akagari ka Kabeza umudugudu wa Kabeza, aho abaturage 29 bari basigaye hanze nyuma y’uko inzu zabo zitwawe n’umuyaga.

Akagari ka Kabeza buri mwaka ngo gakunze guhura n’ikibazo cy’ibiza inzu zikavaho ibisenge.

Guverineri Gasana avuga ko ubundi umuturage yakabaye yubaka inzu iramba aho kubaka imeze nk’iy’agateganyo kuko igihe icyo ari cyo cyose yasenyuka.

Ati “Ni byiza kugira ngo twubake amazu azaramba, ntabe ay’agateganyo rwose tubigire umuco. Icya kabiri twige kandi dukore ibyo twize. Zirika igisenge, hasi shyiraho umusingi, cukura umuferege ubuza amazi kwegera inzu n’ibindi. Ibyo ntidukwiye guhora tubibwirizwa”.

Abaturage bishimiye inkunga bahawe ndetse biyemeza kutazongera kurangara ngo basakare bataziritse ibisenge
Abaturage bishimiye inkunga bahawe ndetse biyemeza kutazongera kurangara ngo basakare bataziritse ibisenge

Yavuze ko ubuyobozi bw’Intara buzafatanya n’ubw’akarere kugira ngo hagabanywe ibihombo n’impanuka biterwa n’ibiza. Ngo igihugu cyifuza Umunyarwanda ufite imibereho myiza, utekanye, uteye imbere kandi utuye neza.

Mu ijambo rye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, yabanje guhumuriza abaturage ku bibazo bahuye nabyo anabizeza ko Leta ibari hafi.

Yavuze ko kuba Kabaza hakunze kugaragara ibiza bidindiza gahunda yo kugira umuturage utekanye, ufite imibereho myiza kandi ateye imbere. Avuga ko inzu y’umuturage itahora igenda buri mwaka ngo agire umutekano n’iterambere.

Minisitiri Kayisire yasabye abaturage kwitwararika ndetse bakabikangurira n’abandi kubaka bateganya umutekano wabo, yanabasabye gukora ibishoboka byose imvura y’umugisha iba yabonetse itabasigira ibibazo.

Yagize ati “Dukwiye kwiga guhangana n’iyo mvura y’umugisha, hanyuma tugakora ibintu bituma itaduteza ibibazo.”

Inzu yavuyeho igisenge kubera kutakizirika kugisubizaho birahenda nyamara byakabaye byarakozwe mbere
Inzu yavuyeho igisenge kubera kutakizirika kugisubizaho birahenda nyamara byakabaye byarakozwe mbere

Minisitiri Kayisire yasabye abaturage kujya bubaka inzu zitanga umutekano ku miryango yabo ndetse bakajya banazikurikirana buri munsi, bakareba niba hari ikiburaho bakacyongeraho.

Yanabashishikarije gufata amazi ava ku nzu zabo ndetse no gutera ibiti bikikije ingo kuko birinda umuyaga bikazana n’ubuhehere bagahumeka umwuka mwiza.

Ikindi ngo uretse kuba igihugu gitakaza byinshi mu gusubizaho ibyangiritse n’abaturage bahomba cyane, bityo bakwiye gukora ibishoboka byose bakirinda ibiza.

Ati “Birabahombya cyane, bibasubiza inyuma ariko n’igihugu bigisaba byinshi gusubizaho nk’igisenge bitwara nka 300,000 Frs arenga, ariko kuzirika igisenge nta n’ubwo bitwara 10,000 Frs.
MINEMA isuye abaturage ba Gatunda muri gahunda y’ukwezi ko gukumira ibiteza ibiza abaturage bikabangiriza, bikabasubiza inyuma mu iterambere ndetse bikanababuza umutekano.

Na ho ku kijyanye n’imyaka yangijwe n’urubura, Minisitiri Kayisire yavuze ko mu gihe bitazashoboka ko abaturage beza n’ubundi Leta izareba abafite ibibazo bikomeye bakagobokwa.

Mu Karere ka Nyagatare imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza ni 142, ariko isesengura ryakozwe ryasanze 67 ari yo ikwiye gufashwa.

Imiryango uko 67 buri wose wahawe amabati, imisumari n’ibyuma byo kuzirika igisenge, banahawe kandi ibikoresho by’ibanze harimo ibiryamirwa n’iby’isuku ku bakuru n’ibikoresho by’ishuri ku bana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bjr inzu abanyarwanda twubaka nizo tuba dushoboye...ntawanga ibyiza arabibura. Biroroshye kubwira umuntu uko ubyumva ariko reba contexte uwo ubwira abayemo kubaka birahenze cyane

Luc yanditse ku itariki ya: 30-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka