Nyagatare: Abaturage bakoze urugendo rwo kwamagana filime ya BBC ipfobya Jenoside
Abatuye akarere ka Nyagatare bakoze urugendo rwo kwamagana BBC na filime iherutse gutambutsa yuzuyemo ubutumwa bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bari bafite ubutumwa buvuga ko “umwanzi ntaho azaca Abanyarwanda bafatanije bunze ubumwe kandi baharanira iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.”
Uru rugendo rw’ibirometero bine rwatangiriye ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, abarukoze bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yamagana BBC n’umunyamakuru wayo Jane Corbin wakoze Filime “Rwanda The Untold Story.”

Mbabazi Peace umwe mu bagore bari bitabiriye uru rugendo, yavuze ko umwanzi wanze u Rwanda n’Abanyarwanda guhera kera atishimira ibyo bageraho. Avuze ko iyo filme yakozwe yahagamijwe gutoneka Abanyarwanda no kubyutsa intego yabo y’ubugome.
Yagize ati “Umwanzi we ahora ari umwanzi. Bari bantu ni banze u Rwanda n’abanyarwanda. Jye numva ko n’aho tugeze batahishimira. Niyo mpamvu bakomeza kongera bakajomba, bakajomba ibikwasi Abanyarwanda kubera aho tumaze kugera.
“Kugira ngo ya ntego bari bafite bongere bayibyutse ariko ntacyo bazakora. Ntaho bazaca abanyarwanda bafite ubumwe n’ubwiyunge, ntaho bazaca abanyarwanda bakunze igihugu kandi bamaze kubona aho bageze. Dufatanije na Leta yacu na Perezida wacu tuzabirwanya.”

Rumwe mu rubyiruko rwo rusanga nta muntu wari ukwiye guha agaciro iyi filme cyane ko ntawuyobewe ko na jenoside yabaye amahanga arebera. None ngo uyu munsi kubera ipfunwe n’ikimwaro batangiye kuvuga ko uwahagaritse jenoside ariwe wasubiye inyuma arayikora.
Uwimbabazi Mami avuga ko abashaka gukomeza gutoneka abanyarwanda bakwiye kwamaganwa.
Mu zindi ngamba urubyiruko rwihaye ngo ni ukujya runyomoza ibivugwa n’abatifuriza u Rwanda ineza, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hashoboka.

Gusa ababyeyi nabo biyemeje gukomeza gusobanurira urubyiruko amateka uko yakabaye kugira ngo bakure bayazi batazajya babeshywa n’abiyita ko babakunda, nyamara amateka mabi yabaye bayagizemo uruhare abandi barebera.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
birakwiye ko abanyarwanda twese dukomeza guhanguruka tukamagana abakomeje kudupfobereza amateka kandi abanyarwanda ari twe twayanyuzemo , nitwe tuyazi , jane corbin igihe barimo batemagura abanyarwanda yari iwe ari kumwe nabi atazi ibijya imbere ntiyigeze avuga none inda ye iramweguye ngo aje kuvuga iki se? dukomeze tumwagane
abanyarwanda aho turi hose dukomeze turwanye iyi ngirwa filim ishaka kuduhindurira amateka kuko siyo igena ibyabaye mu Rwanda ibyabaye byaye ku manywa yihangu amaze aragenda asaga atatu inshizi yisoni y’uuzungu yarangiza igahaguruka iti amateka ngomba kuyahindura ntibikwiye rwose, ndetse nanabonye n’intekonshingamategeko y’abongereza nayo yayamaganye bivuze ngo BBC igomba ahubwo no kugezwa imbere y’ubutabera