Nyagatare: Abaturage ba Mimuli barifuza iguriro ry’inyama rigezweho

Abaturage b’Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bifuza iguriro ry’inyama (Butcher) rigezweho, kuko irihari ari rito kandi rikaba ritabereye ahantu hari umuhanda mwiza wa kaburimbo n’isoko rigezweho.

Bifuza iguriro ry'inyama rigezweho
Bifuza iguriro ry’inyama rigezweho

Ubusanzwe mu Karere ka Nyagatare haba ibagiro rimwe ryo mu mujyi wa Nyagatare, hakaba harimo kubakwa irindi rinini ku buryo amatungo yose ariho azajya abagirwa, inyama zikajya gucururizwa mu maguriro yazo mu Mirenge no mu tundi Turere.

Mu gihe bitaragerwaho, Umurenge ufite iguriro ry’inyama niryo ryifashishwa mu kubaga no kugurisha inyama.

Umuturage utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko iguriro ry’inyama bafite ari rito kandi rikaba rishaje.

Avuga ko umujyi wabo umaze gutera imbere kandi uzanarushaho, kubera ibikorwa remezo bikomeje kuhazanwa bityo n’abaryi b’inyama baziyongera.

Ati “Kaburimbo iranyura hepfo aha, isoko rishya kandi rigari ryamaze kubakwa, hagiye kuba urujya n’uruza rw’abantu benshi. Dufite ibagiro rinini twakohereza inyama i Gicumbi na Ngarama kuko ntibafite amatungo menshi nkatwe.”

Avuga ko uretse gucuruza inyama ahandi n’umujyi wabo ugiye kwaguka, ku buryo abazakenera inyama bazaba benshi bityo n’iguriro ryazo ryakwaguwe cyangwa hakubakwa irindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko hari iguriro ry’inyama rihasanzwe ryavuguruwe, kandi ngo rikazakomeza kuvugururwa kugira ngo rirusheho kuba ryiza.

Ati “Tuzakomeza kurivugurura kugira ngo rirusheho kuba ryiza ku rwego rw’isoko, ariko ubundi twubaka isoko ntiryari muri gahunda yaryo, ariko hari ibyavuguruwe kandi bizanakomeza rigere ku rwego rwiza."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka