Nyagatare: Abaturage 4,000 barishimira ko bahawe akazi ko gukora amaterasi

Abaturage 4,000 barishimira ko bahawe akazi mu bikorwa byo gutunganya amaterasi y’indinganire mu mirima, aho buri muntu ahembwa 2,000Frw ku munsi, kandi bakazabona n’umusaruro urenze uwo babonaga, kuko ubundi ubutaka bwabo bwatwarwaga n’isuri.

Bishimiye akazi bahawe kabinjiriza amafaranga
Bishimiye akazi bahawe kabinjiriza amafaranga

Biteganyijwe ko mu Mirenge ya Katabagemu, Rukomo, Nyagatare na Mukama hazacukurwa imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 300 ku bufatanye bw’umushinga CDAT, washowemo Amafaranga y’u Rwanda arenga 12,000,000.

Ubutaka burimo gukorwaho amaterasi y’indinganire, buzanashyirwamo ishwagara n’ifumbire byose bizatangwa na Leta ku buntu.

Niyoneza Dative yabwiye RBA ko aya materasi bayitezeho byinshi, kuko uretse kuba bakorera amafaranga ariko nanone, bazahinga bakeza kuko batazongera guhura n’isuri mu mirima yabo.

Yagize ati “Tugiye guhinga tweze ubundi imvura yatwaraga ubutaka. Ubu rero amahirwe ni uko tutazongera guhura n’isuri yatwaraga ubutaka n’imyaka twahinze.”

Habyarimana François na we yemeza ko biteze umusaruro ushimishije kurusha uwari usanzwe, kuko uburyo bakoramo amaterasi bufata amazi akazaguma mu mirima yabo.

Ati “Amaterasi turimo kuyasasa neza tukayacurikira ruguru, amazi n’ifumbire bizajya bigumamo ku buryo ahavaga toni imwe y’ibigori, hazajya hava nibura toni imwe n’igice. Hehe no kongera gutaka isuri.”

Aba baturage bahawe akazi ko gukora iyi mirimo, bashimira Leta kuko bahawe akazi byongeye bakaba biteze umusaruro mwinshi w’ubuhinzi.

Ikindi ariko ku materasi baca ngo bagiye gutera ubwatsi ku buryo bazabona ubutunga amatungo yabo, hakaboneka n’umukamo mwinshi w’amata.

Ariko nanone barifuza ko iminsi babwiwe yo guhemberwaho 10, yakubahirizwa kuko hari igihe irenga kandi nta handi bakora ngo babone igitunga imiryango yabo.

Ku munsi umuturage ufite akazi mu gukora amaterasi y’indinganire, abarirwa amafaranga y’u Rwanda 2,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka