Nyagatare: Abaturage 2,450 barimo abacuruzaga ibiyobyabwenge bahawe imirimo

Abaturage 2,450 barimo abacuruzaga ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse bakora n’ubucuruzi bwa magendu mu mirenge itandatu ihana imbibe n’igihugu cya Uganda, bahawe imirimo igamije kubakura muri ubwo bucuruzi butemewe.

Bishimiye akazi bahawe, bavuga ko batasubira mu bucuruzi butemewe
Bishimiye akazi bahawe, bavuga ko batasubira mu bucuruzi butemewe

Iyo mirimo igizwe n’imishinga y’iterambere ikaba yatangirijwe mu Murenge wa Rwempasha, ariko ikaba inakorerwa mu ya Tabagwe, Karama, Kiyombe, Musheri na Matimba ikora ku mupaka wa Uganda.

Ni imirimo yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, imboni y’Akarere ka Nyagatare na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Iyo mirimo irimo gutunganya imihanda y’itaka, gutera ibiti, gucukura imiyoboro y’amazi, gukora amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri, ikaba yarahawe abahoze bacuruza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bwa magendu n’urubyiruko bagera kuri 2,450.

Minisitiri Mukeshimana yasabye abaturage gukoresha neza amahirwe bahabwa n’ubuyobozi bw’igihugu.

Yagize ati "Mukwiye kugira uruhare mu iterambere ryanyu bwite n’iry’igihugu. Mwige kuzigama, igishoro muzakura muri iyi mishinga muzagikoreshe neza mwiteza imbere".

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukije abaturage begereye umupaka bahawe akazi ko igihe kizagera kagashira, bityo ko bakwiye kugafata nk’aho ari igishoro, bakizigamira bakabyaza umusaruro amafaranga bahembwa kugira ngo biteze imbere n’imiryango yabo.

Nyiramana Jacqueline utuye mu Kagari ka Ryeru, Umurenge wa Rwempasha yahawe akazi arangije igifungo kubera gucuruza ibiyobyabwenge yakuraga Uganda, yishimira ko akazi yahawe yatangiye kwizigamira kugira ngo yiteze imbere we n’umuryango we.

Nyiramana akangurira abandi baturage kuzinukwa gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge kuko uretse kwangiza ubuzima biranakenesha, akagira inama bagenzi be yo gukora ubucuruzi bwemewe.

Yagize ati “Nacuruje kanyanga ndafungwa kandi ntacyo nari nakayikuyemo. Mureke dukore kandi amafaranga duhembwa tuyafate neza tuzakuremo ubucuruzi bwemewe”.

Minisitiri Gatabazi n'abandi bayobozi bitabiriye icyo gikorwa
Minisitiri Gatabazi n’abandi bayobozi bitabiriye icyo gikorwa

Ndamyumugabe Theophile wo mu Kagari ka Rutare, na we wahawe akazi muri iyo gahunda, yahoze acuruza ibiyobyabwenge agera ubwo abifungirwa ariko nyuma yo kureka ubwo bucuruzi yabashije gukora abona uko yubaka inzu mu gihe mbere yakodeshaga.

Abaturage bahawe akazi muri iyo gahunda bakanguriwe guhuza imbaraga no gushyiraho amakoperative, bakizigamira, bakagana ibigo by’imari n’Ikigega gitanga ingwate cya BDF kugira ngo bagure imishinga yabo, bakore ubucuruzi n’indi mirimo ibabyarira inyungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka