Nyagatare: Abasore babiri barohamye mu mugezi w’Umuvumba baburirwa irengero
Niyonkuru w’imyaka 23 na Uwizeyimana Eric w’imyaka 25 y’amavuko barohamye mu mugezi w’Umuvumba baburirwa irengero.
Byabaye ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gicurasi 2021, mu mudugudu wa Kabare, Akagari ka Kabare Umurenge wa Rwempasha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabare, Nkurunziza Joseph, avuga ko ahantu barohamiye hari hasanzwe umugogo wanyurwagaho n’abantu benshi bajya gukora mu mirima y’umuceri n’ibigori mu tugari twa Cyenjojo na Rutare mu Murenge wa Rwempasha.
Yagize ati "Hari umugogo wanyuragaho abantu benshi bajya mu kazi mu mirima y’umuceri n’ibigori mu tugari twa Rutare na Cyenjojo. Bageze ku mugogo utazi koga agwamo undi ajyamo kumurohora, ntiwamenya wabona yamufashe bose bakarohama".
Uko ari babiri bakoraga mu murima w’ibigori bya Nzamwita Vincent mu Kagari ka Rutare de Gaulle.
Kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu Karere ka Nyagatare no mu Ntara y’Amajyaruguru, umugezi w’Umuvumba waruzuye ku buryo no kubashakisha bidashoboka.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo ari abo gusa uyumugezi umaze guhitana abantu benshi kuva uyu mwaka watangira wa 2021 mumeze 4 ashize hamaze gupfa abantu 5 ahubwo mwadukorera ubuvugizi hagashyirwa urutindo ruhuza utwo tugali kuko hari ibikorwa byinshi (uburezi,ubworozi nubuhinzi,isoko na service ziva kumurenge) bituma abaturage bambuka uwo mugezi najya gushaka ibyomvuze haruguru murakoze