Nyagatare: Abasore babiri bahaye abaturage amazi meza

Kayitare Fred na Mwesige Thomas ni abasore bakomoka mu Mudugudu wa Akayange ka mbere, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare. Aba basore bakoze umuyoboro ureshya n’ibirometero 2,680 kugira ngo abaturage babone amazi meza ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 29.

Kayitare Fred ni umunyeshuri muri kaminuza muri Leta zunze ubumwe za Amerika naho Mwesige Thomas nibwo agisoza kaminuza, bombi bakaba bari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko.

Mwesige Thomas avuga ko kuva kera bari bafite igitekerezo cyo kugeza amazi meza mu gace bakomokamo ariko bakomeza kubura ubushobozi.

Ati “Ni ahantu twavukiye, dukoresha amazi y’amadamu (Valley dams), twagize igitekerezo kuva kera ariko nyine amikoro arabura turabyihorera gusa mu mitwe yacu igitekerezo kigumamo kuko aka gace amazi yaho ni ingume.”

Avuga ko Kayitare Fred aho yiga muri Amerika bakomeje kujya babiganiraho, yiyemeza kukigeza ku nshuti ze aho yiga na bo bemera gutera inkunga igitekerezo cye.

Mwesige ngo yagishije inama ubuyobozi bumuhuza na WASAC, bakora inyigo ndetse bemera no kubafasha.

Agira ati “Yaje kumpamagara ambwira ko yabonye abadutera inkunga ansaba gukora ibishoboka amazi meza akagera mu mudugudu wacu, WASAC yaradufashije cyane, intego tuyigezeho.”

Kugira ngo amazi abashe kugera mu midugudu ya Akayange ka mbere na Akayange ka kabiri, habanje kubakwa ikigega i Nyamirama cya meterokibe 30.

Kuri uwo muyoboro bakoze wa metero 2,680 hashyizweho amavomo abiri, rimwe mu mudugudu wa Akayange ka mbere irindi muri Akayange ka kabiri.

Umusaza Mudasinda Appolinaire avuga ko yanejejwe cyane n’igikorwa aba basore bakoze ndetse yemeza ko biteguye gufata neza amazi babahaye.

Kayitare Fred aracyari ku ishuri muri Amerika, Mwesige Thomas ni uyu uhagaze i bumoso wenyine
Kayitare Fred aracyari ku ishuri muri Amerika, Mwesige Thomas ni uyu uhagaze i bumoso wenyine

Ati “Hashize amezi atandatu bafunze nayikondo twari dufite ngo amazi yayo arashyushye, ubu twakoreshaga ayo mu madamu. Rwose igikorwa cy’aba bana bacu babitekereje, ntitwabona ibintu biturutse ku bana bacu na Leta yacu ngo tubifate nabi, ntidushobora, twaba dukoze icyaha kandi turi abakirisitu, turi abantu bashima ababakoreye ibyiza.”

Ibikorwa bijyanye no guha abaturage b’imidugudu ya Akayange ka mbere n’aka kabiri ku ntera ya metero 2,680 n’ikigega cya meterokibe 30 byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 29.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka