Nyagatare: Abasaga 200 bari bamaze imyaka 10 batagira ibyangombwa by’ubutaka batangiye kubihabwa

Abaturage basaga 200 bari batuye mu Midugudu ya Nshuli mu Murenge wa Rwempasha n’uwa Rwinyemera mu Murenge wa Karangazi, batangiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bamaze imyaka isaga 10 batuyemo.

Batangiye guhabwa ibyangombwa by'ubutaka bwabo
Batangiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo

Ibi bigezweho mu cyumweru cyahariwe ubutaka, cyatangiye ku wa mbere tariki ya 05 Kamena 2023, by’umwihariko kikazibanda ku baturage bo mu Midugudu ya Rwinyemera mu Murenge wa Karangazi n’uwa Nshuli mu Murenge wa Rwempasha, ndetse n’abandi batuye mu butaka bwahinduriwe icyo bukorerwaho, cyane cyane abari mu mbago z’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyagatare.

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubutaka, Mwesigye Wilson, avuga ko abaturage bo mu Mudugudu wa Rwinyemera bafite ikibazo cy’ibyangombwa ari 47, bakaba baratujwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi mu butaka bwa Leta mu 2011.

Avuga ko byabaye ngombwa ko Leta yigomwa ubwo butaka, ikabubaha hagamijwe ko biteza imbere ariko na Leta ikabona umusoro.

Ati “Bahatujwe n’ubuyobozi bw’Umurenge ntibabona ibyangombwa, kuko bwari ubutaka bwa Leta, nta herezo rero byakagize batabonye ibyangombwa ngo biteze imbere banasorere Leta.”

Avuga ko abatuye mu Mudugudu wa Nshuli Umurenge wa Rwempasha, uko ari 160 bo batunze ibyangombwa by’ubutaka batuyeho ariko ngo bikaba birimo amakosa.

Amakosa arimo ngo buri wese atuye mu butaka bwanditse ku muturanyi we, kandi ba nyiri ubutaka ubwabo ngo bakaba batari banabizi, ubu rero ngo bikaba bigomba gukosorwa kugira ngo buri wese ature mu butaka bumwanditseho.

Abandi bagomba gukosorerwa ibyangombwa ngo ni abatuye mu mbago z’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyagatare, bafite ibyangombwa by’ubutaka bwagenewe ubworozi, bikaba bigomba guhindurwa bukajya mu miturire.

Bamwe mu baturage batari bafite ibyangombwa by’ubutaka batuyeho, bavuga ko iki gikorwa cyo kubandikaho ubutaka bwabo kibashimishije cyane, kuko mbere batabonaga uko babona ingwate mu gihe bashaka inguzanyo mu bigo by’imari.

Umwe ati “Kubona amafaranga y’inguzanyo ntibyakundaga, washakaga kuvugurura ntibikunde kuko ubutaka twubatseho atari ubwacu, zari imbogamizi nyinshi zatumaga tutiteza imbere uko bikwiye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka