Nyagatare: Abarinzi b’ibyambu bashyizweho bitezweho gukumira ibiyobyabwenge na magendu

Ku wa Gatanu tariki ya 03 Nzeli 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasoje itorero ry’abarinzi by’ibyambu 402 ndetse bahita batangira akazi, abasaba gukumira abambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko binjiza ibiyobyabwenge ndetse na magendu.

Abarinzi b'ibyambu barateguza abinjiza ibiyobyabwenge na magendu ko batazabagirira impuhwe
Abarinzi b’ibyambu barateguza abinjiza ibiyobyabwenge na magendu ko batazabagirira impuhwe

Abo barinzi b’ibyambu bagizwe n’urubyiruko ndetse n’abandi bantu bifuje gutanga umusanzu wabo mu gukumira abambukiranya umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bo mu mirenge itandatu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Uko ari 402 bari bamaze icyumweru bahabwa inyigisho zizabafasha kwitwara neza mu kazi kabo, kuko bagombaga kugafatanyamo n’inzego z’umutekano.

Ibyambu bigomba kurindwa ni 67 byagaragaye mu igenzura ryakozwe n’inzego z’umutekano, ibyari bisanzwe bizwi bikaba byari bitanu gusa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko ubundi gukumira ibiyobyabwenge na magendu byakorwaga n’abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano hatarimo uruhare rw’abaturage basanzwe.

Nyamara ngo iyo ibiyobyabwenge byinjiye mu gihugu byica ubuzima bw’abaturage, bigasenya imiryango, bikungukira ababicuruza.

Ati “Abaturage twabibukije ko iyo ibiyobyabwenge byinjiye byica ubuzima bwabo, bigasenya imiryango n’ingo ndetse bikazanavamo kwica igihugu, mu gihe kiri imbere kubera ko iyo kitabona abantu bavuka bafite ubuzima bwiza byanze bikunze mu gihe kiri imbere twazabura abakirinda n’abateza imbere ubukungu bwacyo”.

Akomeza agira ati “Kuba hajemo urubyiruko, abaturage ubwabo bazi aho hantu, bazafatanya n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze, bizafasha gukumira ibyo bintu biva hirya no hino byangiza ubuzima bw’abaturage ndetse na magendu imunga ubukungu bw’igihugu”.

Yasabye abaturage gushyira mu buzima bwabo ko gukumira ibiyobyabwenge na magendu bibareba ndetse bakanabitoza abo babyara.

Abo barinzi b’ibyambu bazajya bagenerwa umushahara w’amafaranga y’u Rwanda 40,000 buri kwezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko imishahara yabo kugera mu kwezi k’Ukuboza ihari kandi no mu ivugururwa ry’ingengo y’imari izongerwamo, ku buryo nta kibazo kizavuka mu kubahemba.

Basabwe ariko kwirinda kuzagaragara mu bikorwa bya ruswa kuko byatuma baha icyuho abinjiza ibiyobyabwenge na magendu bagiye gukumira.

Uwingabire Joselyne wo mu mudugudu wa Munini, Akagari ka Munini mu Murenge wa Kagitumba, avuga ko impamvu yahisemo kuba mu barinzi b’ibyambu ari uko yifuza ko igihugu kigira umutekano kuko ari wo byose.

Agira ati “Icya mbere ni umutekano kuko uhari byose birashoboka, cyane iterambere. Hari aho nabonaga bitagenda neza ariko nzanye uruhare rwanjye kugira ngo bikosoke. Ikindi ariko nange nzarushaho kwiteza imbere kuko hari agahimbazamusyi kagenwe.”

Minisitiri Gatabazi yasabye abarinzi b'ibyambu kutazashyira imbere inda bakarya ruswa
Minisitiri Gatabazi yasabye abarinzi b’ibyambu kutazashyira imbere inda bakarya ruswa

Nsabimana Aphrodis umukuru w’umudugudu wa Gasyata akagari ka Tovu mu Murenge wa Kiyombe, avuga ko mbere yo kuwuyobora wari indiri y’ibiyobyabwenge ariko amaze gutorwa yiyemeza guhindura ayo mateka kuko ababikoraga yari abazi neza.

Ati “Hari umuyobozi wari uhari baza kumufunga kuko yari abishyigikiye cyane, maze kumusimbura niyemeje kubirwanya kuko bari abaturanyi, turi ikiryango kimwe mbese. Utuyira twose naradufunze ndetse na bo barafungwa, ubu umudugudu wanjye ni amahoro”.

Abarinzi b’ibyambu biyemeje gukorana imbaraga n’umurava bagakumira ibiyobyabwenge na magendu, ndetse n’abambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka