Nyagatare: Abari abakozi ba STECOL barasaba ubufasha bw’ibiribwa
Abakozi 65 bari aba Kompanyi yitwa STECOL yubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo, bacumbitse mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, barasaba Akarere inkunga y’ibiribwa cyangwa bagafashwa gusubira mu ngo zabo.

Ndabazi Venuste, umushoferi muri Kompanyi ya Stecol ukomoka mu karere ka Nyamagabe, avuga ko aho batuye mu Kagari ka Bibare Umurenge wa Mimuli, babayeho nabi kuko badafite uko babona icyo kurya.
Avuga ko mu byifuzo bagejeje ku buyobozi ari uko bwabashakira uko basubira mu miryango yabo cyangwa bagahabwa ibibatunga kugeza ikibazo kirangiye.
Agira ati “Ba nyir’inzu tubamo ntibatwishyuza bazi ikibazo ariko turashonje cyane. Twe turifuza ko akarere kadufasha tugasubira iwacu mu miryango cyangwa bakatubonera imirire kuko turababaye rwose”.
Ndabazi Venuste avuga ko akazi kagihagarara kubera Coronavirus, umukoresha yabahaye amafaranga y’iminsi 21 yari abarimo, bizeye ko ibyumweru bibiri byari byatanzwe mbere birangira bagifite ayo guhaha.
Nyamara ngo kongeraho indi minsi byabateye ikibazo kinini kuko amafaranga yabashiranye. Avuga ko banagerageje kubaza ubuyobozi n’uyu munsi bakaba batarabona igisubizo cy’imibereho yabo.
Ati “Twavuganye n’Abashinwa (Stecol) batubwira ko nta kindi badufasha ahubwo twabaza Leta yacu. Twagiye ku murenge batubwira ko batabona ubushobozi bwadufasha, twavuganye n’umuyobozi w’akarere cyakora ni bwo baduhaye iyo minsi twishyuzaga ariko nyuma y’aho nta kindi twari twabona kandi ayo mafaranga yashiranye n’ibyumweru bibiri”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko amabwiriza yo guhagarika imwe mu murimo no gusaba abaturage kuguma mu ngo agitangazwa, bavuganye na kompanyi zakoreshaga abakozi benshi kubafasha mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kandi ngo benshi barabyubahirije.
Hamaze kongerwaho indi minsi ngo akarere kiyemeje gufasha abantu babuze imirimo aho bahabwa ibibatunga. Asaba abatabasha kubona iyo nkunga by’umwihariko batari mu miryango yabo kwimenyekanisha mu buyobozi bw’imirenge baherereyemo bagashakirwa ibiribwa byihuse.
Ati “Abandi baturutse mu tundi turere babuze uko bataha, begere akagari aho bari biyandikishe kuko dufite amahirwe hari abantu bumva ubukana bw’iki kibazo bakemera gutanga inkunga, n’ubu ibintu byinshi bisigaye birangirira ku mirenge keretse ibirenze ubushobozi nk’Umujyi wa Nyagatare urimo benshi imirimo yahagaze. Abaturutse mu tundi turere rero aho bari turahabafashiriza”.
Rurangwa avuga ko abasanzwe ari ab’Akarere ka Nyagatare bo babashije gusubira mu miryango kandi na bo abo bigaragara ko badafite ibibatunga ngo barabihabwa.
Ashima by’umwihariko abaturage ku giti cyabo, Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ndetse n’Urugaga rw’Abikorera ku nkunga bakomeje guha akarere igenewe abagizweho ingaruka no kubura imirimo kubera kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Isomo ryo kwizigama twese turarisigaranye.
Kjya mu ndaya tubonye ko bitera umwaku.
Abahembwaga bayamarira mu ndaya babonye isomo.
Aba bakoze bari bafite ingeso yo guhembwa bahita bajya mu nzoga n’indaya mpaka bamaze amafaranga yose. Nizere ko nyuma yo gusonza bamenya ubwenge.