Nyagatare: Abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ntibazihanganirwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian aributsa abaturage ko abazarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bagiye kujya bahanwa.

Mu isoko rya Nyagatare bamwe ntibubahiriza amabwiriza yo kutegerana
Mu isoko rya Nyagatare bamwe ntibubahiriza amabwiriza yo kutegerana

Abitangaje mu gihe hirya no hino mu midugudu amasoko y’umugoroba akora uko bisanzwe, abanywa inzoga bakaba bihuza bakazigura bakanywera mu ngo n’ahandi hatandukanye.

Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko mu mudugudu wa Cyonyo akagari ka Bushoga umurenge wa Nyagatare bahangayikishijwe na bagenzi babo batubahiriza amabwiriza yatanzwe agamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus kuko ngo isoko ry’umudugudu rikora uko bisanzwe ndetse ngo n’abanywi bakaba bikora itsinda bagatumiza inzoga bakicara mu rugo rw’umwe muri bo bakanywa.

Ati “Mudutabarize ubuyobozi rwose, abaturage ba hano ntibumva isoko rirarema uko bisanzwe wagira ngo ntibabwiwe. Utubari barafunga ku muryango ariko abantu bakicara ahantu mu rugo bagatumiza inzoga bakanywa, ugasanga basinze, barahoberana, reka banezerewe.”

Hari n’indi midugudu ariko bahitamo kugura inzoga bakajya kuzinywera mu bisambu aho bihisha ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, araburira abarenga ku mabwiriza yatanzwe agamije kwirinda ikwirakwira ry’indwara ya Coronavirus ko bamaze gushyirirwaho ibihano.

Agira ati “Hari ingamba zo guhana byimazeyo abarenga ku mabwiriza twahawe, ibihano bijyana n’ikosa ryakozwe. Turabasaba kubyirinda kuko ni ubuzima bwabo n’ubwacu turengera. Bubahirize amabwiriza ntakindi.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko ubu hakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kunyuza indangurarumajwi mu midugudu, hatangwa ubutumwa bwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka