Nyagatare: Abarenga 70% bangirijwe ibikorwa n’iyubakwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi barishyuwe – REG

Umukozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ingufu (REG) ushinzwe kwishyura ingurane z’ibyangijwe n’ikorwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi, Louis Rutazibwa, avuga ko ku baturage barenga 4,000 babaruriwe imitungo yabo kubera ikorwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu Karere ka Nyagatare, abarenga 70% bamaze kwishyurwa.

Uwo mukozi atangaje ibi nyuma y’aho bamwe mu baturage b’umudugudu wa Rukundo ya mbere akagari ka Gacundezi, Umurenge wa Rwimiyaga, bagaragaje ko bamaze imyaka 10 bishyuza ingurane z’imitungo yabo yangijwe hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi ajya mu kagari ka Kirebe.

Uwitwa Kongo James yavuze ko babaruriwe imitungo yabo ariko bakaba batabona ingurane y’ibikorwa byabo byari byangijwe.

Yagize ati “Baraje baca mu mirima yacu batema ibiti byanjye by’imbuto, intoki bararimbura, banashyize ikigega cy’amazi mu mirima yacu, ntabwo baduhaye ingurane.”

Rutazibwa avuga ko Kongo James yishyuwe muri Gicurasi 2021 kuri konti ye iri muri Sacco y’Umurenge wa Rwimiyaga, avuga ko akwiye kujya kureba konti ye agafata amafaranga ye niba atarayakurayo.

Avuga ko hari n’abandi baturage ngo usanga bavuga ko bishyuza nyamara batarabariwe, ariko nabo ngo iyo bamenye icyo kibazo bajyayo kukireba bakagikemura.

Rutazibwa avuga ko mu Karere ka Nyagatare bakiriye amafishi y’ingurane 4,223 ni ukuvuga hejuru ya 70%, bakaba baramaze kwishyurwa, andi mafishi nayo akaba ari mu nzira zo kwishyurwa.

Ati “Muri rusange Nyagatare yose twakiriye amafishi 4,223, hejuru ya 70% amaze kwishyurwa, ifishi zindi ziri muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, zirimo kwishyurwa nabo bitarenze nk’amezi abiri bazaba bishyuwe.”

Uwo muyobozi avuga kandi ko ubusanzwe itegeko riteganya ko mbere yo kubaka ibikorwa remezo mu mitungo y’abaturage babanza kubarirwa ingurane, ndetse bakanazishyurwa ariko hari ababura ibisabwa ku gihe bigatuma batinda kwishyurwa.

Agira ati “Mu kwishyurwa hari ibyangombwa bikenerwa, hari fotokopi y’icyangombwa cy’ubutaka bw’umuturage, fotokopi y’irangamuntu we n’iy’agatabo ka banki, aba rero baba baratinze kwishyurwa kenshi ni ababa babitanze mu mpitagihe.”

Avuga ko kenshi bakunze guhura n’ibyo bibazo kuko rimwe na rimwe abaturage baba badafite ibyo byangombwa ako kanya, nyamara ubundi bakishyuwe mbere y’ikorwa ry’umuyoboro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rReg yibuke abantu batarabona inguranwa bo ku mudugudu wa horezo muri muhanga

Alias yanditse ku itariki ya: 2-03-2022  →  Musubize

Nyabuna REG itekereze no kubantu bangirijwe ibyabo mugihe bakoraga ligne ijyana umuriro ku mudugudu wa horezo ho mu karere ka muhanga babariwe arko bagategereza inguranwa bagaheba kdi harimo abafiye bayabona.

Alias yanditse ku itariki ya: 2-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka