Nyagatare: Abanyarwanda baba muri Senegal bageneye abatishoboye inkunga ya Miliyoni zisaga eshanu
Intumwa z’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal zashyikirije Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, inkunga y’amafaranga miliyoni eshanu n’ibihumbi magana icyenda na cumi na kimwe na magana atatu y’u Rwanda (5,911,300) bageneye abatishoboye bo muri ako Karere, mu rwego rwo kubafasha kwishyura ubwishingizi bwo kwivuza (mutuelle de santé). Uwo muhango witabiriwe n’abaturage bo mu Kagari ka Bibare, mu Murenge wa Mimuli.
Bwana Greg Mushyirahamwe na Simplice Munyemana bahagarariye Abanyarwanda n’inshuti zabo mu gushyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare iyo nkunga, bagaragaje ko mu gihe cyo kwizihiza Umuganura wa 2022 wateguwe na Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegal, Komite y’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal yatanze igitekerezo cyo kuganuza n’abandi, bityo hemezwa ko bazatanga inkunga yo kwishyurira ubwishingizi bwo kwivuza abafite ubushobozi buke bo mu Karere ka Nyagatare.
Banagaragaje ko Abanyarwanda n’inshuti zabo babigize intego mu gihe cyo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka w’Umuganura. Aho bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye. Ku munsi w’Umuganura w’umwaka ushize, baganuje abana n’urubyiruko barererwa mu Kigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cy’Umuryango Colombin kiri muri Dakar.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimiye abahagarariye Abanyarwanda baba muri Senegal ku bukotanyi bagaragaje bakarihira ubwishingizi bwo kwivuza abatishoboye bo mu Karere ka Nyagatare bagera ku 1970. Umuyobozi w’Akarere yanaboneyeho kubashyikiriza icyemezo cy’ishimwe cyagenewe Abanyarwanda baba muri Senegal nk’ikimenyetso cy’uko bashimirwa ko bakoze igikorwa cyiza cyo kuzirikana abatishoboye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli, Ndamage Andrew, na we yashimiye Abanyarwanda baba muri Senegal, umutima bagize wo kurihira abatishoboye kwishyura Mituweli harimo abo mu Murenge wa Mimuli bagera kuri 487, abakomoka mu Kagari ka Bibare bakaba bagera kuri 81.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|