Nyagatare: Abanyarwanda 22 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Kuri uyu wa 07 Mutarama 2022, saa munani z’amanywa ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda 22 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.

Abo Banyarwanda bagizwe n’abagabo 17, abagore 3 n’abana 2, bakihagera bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, babanza gupimwa Covid-19, bakaza gucumbikirwa mbere y’uko buri wese yerekeza mu muryango we.

Bafunzwe bashinjwa kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe bakaba barakubiswe cyane kugira ngo bemere ko ari ba maneko b’u Rwanda, nk’uko babyivugiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho ndunva,inamanagira
Abatekereza kujyayo
Bahina akaguru
Naho bitabaye,ibyo
Abantu,badushiraho
Murakoze,ndi mukarere
Kagatsibo umurenge
Wangarama

Nizeyimana Jean bosco yanditse ku itariki ya: 7-01-2022  →  Musubize

Muraho ndunva,inamanagira
Abatekereza kujyayo
Bahina akaguru
Naho bitabaye,ibyo
Abantu,badushiraho
Murakoze,ndi mukarere
Kagatsibo umurenge
Wangarama

Nizeyimana Jean bosco yanditse ku itariki ya: 7-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka