Nyagatare: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bafashije imiryango 25 y’abarokotse Jenoside itishoboye
Ku wa mbere tariki ya 19 Mata 2021, abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Rukomo bageneye ubufasha imiryango 25 y’abarokotse Jenoside batishoboye.
Umuyobozi wa RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Rukomo, Niyonsenga Isaie, avuga ko iyo nkunga yakusanyijwe mu cyumweru cyo kwibuka hagati ya tariki 07 kugera tariki 13 Mata 2021.
Inkunga yose yakusanyijwe ifite agaciro ka 1,146,000 y’Amafaranga y’u Rwanda, igurwamo matelas 20 zahawe imiryango 20.
Indi miryango ine yahawe ibiribwa bigizwe n’ifu ya kawunga, umuceri, ibishyimbo, amavuta yo guteka, isabune n’umunyu.
Uwitwa Sindambiwe Etienne ufite ubumuga yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahawe 40,000frs yo kugura imbago zo kumwunganira mu kugenda.
Niyonsenga avuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kubafata mu mugongo ndetse no kubereka ko bari kumwe.
Ati "Ni mu rwego rwo gufata mu mugongo abavandimwe bacu bacitse ku icumu batishoboye kubera ingaruka za Jenoside. Ikindi ni uko abakabaye babibakorera ntabakiriho".
Akarere ka Nyagatare ni hamwe mu hatangiriye Jenoside kuko Abatutsi benshi bishwe urugamba rwo kubohora igihugu rugitangira mu 1990, bitwa ibyitso by’Inkotanyi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|