Nyagatare: Abanya-Uganda 108 badafite ibyangombwa bahawe icyumweru cyo kubishaka

Mu karere ka Nyagatare hamaze kugaragara abarimu bakomoka mu gihugu cya Uganda 108 bakorera mu Rwanda mu buryo butemewe ndetse bakahaba bitemewe.

Mu igenzura ku ireme ry'uburezi hagaragaye abanya-Uganda 108 badafite ibyangombwa
Mu igenzura ku ireme ry’uburezi hagaragaye abanya-Uganda 108 badafite ibyangombwa

Nyagatare nk’akarere gahana imbibi n’igihugu cya Uganda, kagaragaramo Abanya-Uganda benshi bahakorera akazi k’uburezi cyane mu mashuri yigenga.

Ubuyobozi bw’uburezi mu karere ka Nyagatare buvuga ko abagande bakorera mu karere ka Nyagatare ari 188 naho 108 bakahakorera batemewe no kuhaba.

Murekatete Julliet umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bahawe icyumweru ngo babe bashatse ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda.

Ati “Abanyamahanga bakora hano mu Rwanda babonetse dukora igenzura (Inspection)... bagaragara cyane mu mashuri yigenga. Twabahaye icyumweru ngo babe babibonye. Ikigaragara ntabwo n’ubwo bemerewe kuba mu gihugu.”

Murekatete yemeza ko nyuma bazakurikirana binyuze mu bigo bigishaho ku bufatanye n’inzego z’umutekano, kugirango barebe ko babyubahirije.

Yemeza kandi ko n’uburezi batanga bukemangwa mu gihe impamyabumenyi zabo zidafite agaciro mu Rwanda (Equivalence).

Murekatete Julliet avuga ko kwigisha batemerewe kuba mu Rwanda byica ireme ry'uburezi.
Murekatete Julliet avuga ko kwigisha batemerewe kuba mu Rwanda byica ireme ry’uburezi.

Agaba umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Kabare ya mbere avuga ko abadafite ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda ari ibyigomeke kuko bitangirwa ubuntu.

Agira ati “Uzana icyo ukuye muri Interpol iwacu ukajya ku karere bakaguha icyemezo kikwemerera gukorera mu Rwanda ku buntu urumva abatabikora ni ibyigomeke.”

Condo Wilber umuyobozi wa Nyagatare Parents ahagaragaye abagande umunani bahakora nta byangombwa. Avuga ko afite impungenge ku myigire y’abana muri iki gihe bahawe kuko bishobora kubagiraho ingaruka.

Ati “Nibyo birakwiye ko bakora bafite ibyangombwa bibemerera kuhakorera. Biduhaye isomo ubutaha tuzajya duha akazi ababyujuje ariko nanone ntihabura impungenge z’imyigire y’abana mugihe bagiye gushaka ibyo byangombwa.”

Ubundi umunyamahanga uje gukorera mu Rwanda agomba kwaka icyangombwa kimwemerera kuhakorera mbere y’iminsi itandatu, yarenga agacibwa amande kuva ku bihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kugera ku bihumbi 500 bitewe n’igihe ahamaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aboba rezi bomuri ugandantibemerewe kuza kwigisha mu rwanda badafite ibyangombwa kuko harigihe baba barazanye nabandi barenga 108mudukurikiranire?

Habimana yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka