Nyagatare: Abantu 104 bari bafite ikibazo cy’ubutaka barasubijwe

Ku itariki ya 19 Gashyantare abaturage basaga 104 bari bafite ikibazo cy’ubutaka bahawe mu mudugudu w’Akayange ka kabiri Akagari ka Nyamirama Umurenge wa Karangazi bahawe ibisubizo, basabwa gushaka ibyangombwa vuba no kububyaza umusaruro.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko ubwo butaka bwasigaye budasaranganyijwe mu gihe byakorwaga na Komisiyo yari ibishinzwe mu mwaka wa 2008.

Avuga ko ubwo butaka bwanditswe ku Karere ka Nyagatare, ndetse mu mwaka wa 2013 ako karere gatangira kubusaranganya abaturage batari bafite ubutaka.

Nubwo mu mitangire yabwo hajemo ibibazo ariko na none ngo byaje kugaragara ko ubwo butaka buri mu Karere ka Gatsibo hagendewe ku mbibi.

Avuga ko kubufatanye n’Intara, Njyanama z’uturere twa Gatsibo na Nyagatare zumvikanye aho hantu hegurirwa Akarere ka Nyagatare.

Guverineri Mufulukye yongeraho ko mu isesengura ry’ikibazo, Komisiyo yari yashyizweho ngo ikige yasanze harimo ibibazo by’abantu babiri cyangwa batatu bahawe ubutaka bumwe bakabugonganiraho.

Icya kabiri ngo hari abari barahawe ubutaka bw’igishanga bungana na hegitari 141 kandi butemerewe gutangwa, hakaba kandi abantu icyenda bahawe ubutaka kandi hari ahandi bari barabuhawe mbere.

Ikibazo gikomeye ni uko abantu biswe ko bahawe ubutaka nyamara ubuhari butangana n’ubwatanzwe.

Agira ati “Uretse ibyo bibazo byagaragaye, harimo igikomeye cy’uko ubaze ubuso buri wese yahawe usanga ahatanzwe ari hegitari 700 nyamara tubaze, twasanzemo 330 zasaranganyijwe abaturage, na 141 z’igishanga zitagomba gutangwa”.

Uwo muyobozi avuga ko nyuma yo kubona ibyo bibazo byizweho ndetse n’ubutaka bwahawe abo baturage burapimwa kugira ngo babuhabwe mu buryo bwemewe.

Ati “Harimo ibibazo byinshi aho wasangaga abaturage 2 cyangwa 3 bahuriye ku butaka bumwe, abahawe igishanga bitemewe kugitanga ndetse n’abahawe ubutaka aho hantu kandi Komisiyo yari yarabahaye ubundi kandi na byo bitemewe”.

Akomeza agira ati “Ababuhaye abaturage bavugaga ko ari hegitari zisaga 700 nyamara tubupimye dusanga ziri muri 471 zonyine. Ubwo twahisemo kububasaranganya tutagendeye k’ubwo yari yabwiwe ko yahawe, hari abo twahaye hegitari 5 ndetse n’abahawe 3”.

Guverineri Mufulukye avuga ko abandi bantu icyenda bari basanganywe ubutaka ahandi bahawe na Komisiyo bakuwe ku rutonde rw’abahawe ubutaka ahongaho.

Mu gusaranganya kandi harebwaga ku bibazo bya buri wese aho ufite ukundi abayeho yahabwaga hegitari 3 naho udafite ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ahabwa hegitari 5.

Mu bindi bibazo byari bihari harimo abaturage bavugaga ko bahawe ubutaka ariko ugasanga ntaho bigaragazwa n’icyemezo cy’Inama Njyanama y’akarere.

Muri abo ngo hari n’abari barashatse ababapimira ubutaka ndetse babaha n’icyemezo cy’uko bwapimwe (Fiche Cadastrale) bakabigaragaza bemeza ko ubutaka ari ubwabo.

Nyuma y’uko buri wese abonye ubutaka bwe, ubu ngo hagiye gukurikiraho gushaka ibyangombwa no kububyaza umusaruro.

Ati “Buri wese yatomboye kugira ngo hatagira uvuga ngo yahawe habi, ubwo igikurikira ni ukubasaba kwihuta gushaka ibyangombwa ariko no kubyaza umusaruro ubwo butaka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka