Nyagatare: Abangavu baratunga agatoki ababyeyi mu gutuma baterwa inda

Abana b’abakobwa mu karere ka Nyagatare barashinja ababyeyi kutabitaho bakiri bato bikabaviramo guterwa inda zitateguwe.

Ingabire Jane ushinja ababyeyi kutabitaho bakiri bato.
Ingabire Jane ushinja ababyeyi kutabitaho bakiri bato.

Ingabire Jane wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare avuga ko ababyeyi b’iki gihe batakita ku bana, bigatuma bakura barerwa n’abakozi.

Ibi ngo bituma umwana akura afite imyitwarire umubyeyi adashaka ariko nanone kumuhindura bikagorana.

Ati “Mu mikurire y’abana ntibigeze baba incuti y’ababyeyi babo, bamwe barerwa n’abakozi ababyeyi bagiye ku kazi, mu gukura kwe ntaganirizwa ngo abwirwe indangagaciro z’umukobwa mwiza,

Yakura atangira kwitwara uko udashaka, ugashaka kumuhindura nyamara ibitekerezo bye bitagishoboka ko yakumva, mube incuti z’abana banyu bakiri bato.”

Karangwa Kevine umunyeshuri ku ishuri Mary Hill avuga ko abayobozi b’amashuri nabo bafite inshingano ku mirere y’umwana w’umukobwa kuko aribo babana nabo kenshi.

Minisitiri Paula Ingabire yemeza ko ubufatanye bwa bose buzarandura inda zitateganijwe.
Minisitiri Paula Ingabire yemeza ko ubufatanye bwa bose buzarandura inda zitateganijwe.

Agira ati “Abayobozi b’amashuri bafite uruhare rwo kurinda abakobwa, bakabaha inama batahawe n’ababyeyi babo. Ni bo tubana kenshi. Yego natwe tugomba kwirinda ariko hejuru y’ubujyanama bw’umuyobozi w’ishuri n’umubyeyi.”

Buhinja Geoffrey umwe mu babyeyi avuga ko irari ry’amafaranga no kutagira intego z’icyo bifuza kuzabacyo biri ku isonga ku iterwa inda zitateguwe.

Ati “Jye mbona abana b’iki gihe bakunda amafaranga cyane, nyamara bafite intego bakwiga ayo mafaranga bakazabona n’aruta ayo bashukishwa.”

Hari n’ababyeyi ariko bavuga ko kwambara impenure nabyo biri mu bikururira abana b’abakobwa inda.

Paula Ingabire minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya avuga ko Leta yifuza ko nta mwana w’umwangavu wakongera guterwa inda.

Buhinja Geoffrey wemeza ko abana baterwa inda kubera irari ry'amafaranga.
Buhinja Geoffrey wemeza ko abana baterwa inda kubera irari ry’amafaranga.

Yemeza ko bizagerwaho ari uko inzego zose zirebwa no gukumira iki kibazo gihangayikishije zibigizemo uruhare.

Ati “Ari abarezi, ari Leta, ari ababyeyi n’abakobwa ubwabo ni gute twafatanya kugira ngo iyo mibare y’abana b’abakobwa baterwa inda iveho? Leta irifuza ko iki kibazo kirangira kandi byashoboka buri wese abigize ibye.”

Kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2019, mu karere ka Nyagatare abana 214 nibo bamaze kumenyekana ko batewe inda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka