Nyagatare: Abana basambanyijwe bagaterwa inda bananiwe gusubira ku ishuli

Abana basambanyijwe bagaterwa inda, bari mu gihirahiro kuko babonye abaterankunga bo kubishyurira amashuli ariko bakabura aho basiga abana babo, cyane cyane abadafite ababyeyi ngo babunganire.

Umwana twise Kampire Monica, yarahohotewe bimuviramo gutwara inda ku myaka 15 mu mwaka wa 2020 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Ise umubyara afite uburwayi bwo mu mutwe akaba atuye mu Karere ka Ngoma naho nyina amuheruka akimara gutwara inda kuko umugabo we yamubwiye ko atakomeza kurera umwana ugiye kubyara undi, bimuka aho bari bari ubu ntazi aho baherereye na telefone ngo bayikuyeho.

Uwamuteye inda yaratorotse ariko ngo igihe kiragera aragaruka aridegembya kandi nta n’icyo amufasha mu kurera umwana ndetse n’iwabo w’umuhungu banze kumufasha.

Yikodeshereza inzu mu Kagari ka Kinihira yishyura 5,000 bya buri kwezi amafaranga yo kuyishyura no kwitunga n’umwana we akayakura mu mirimo itandukanye irimo kumesera imyambaro y’abantu.

Nyuma yaje guhura n’Umuryango utari uwa Leta, wita ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa, Empower Rwanda, umwemerera kumwishyurira ishuri ndetse n’ibikoresho by’ishuri ndetse ubu yamaze kwiyandikisha.

Gusa nanone avuga ko agifite ikibazo cyo kubona uwo azajya asigira umwana mu gihe yagiye ku ishuri n’uko azajya abona ikibatunga nijoro.

Ati “Empower Rwanda bamaze kwishyura ku ishuri n’ibikoresho byose ndabifite ariko uwo nzasigira umwana niwe nkibuze. Gusa ejo umumama dukodesha hamwe yemeye kumusigarana ariko se bwo nintaha tuzabaho gute, inzu izishyurwa ite? Kandi mu by’ukuri ndashaka kwiga.”

Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare, abafite kurengera umwana mu nshingano ndetse na Empower Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukwakira 2023, iki kibazo cyabaye ihurizo rikomeye.

Cyakora Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatarem Ingabire Jenny, yavuze ko umuti wacyo ari uko abana bato bazasigara mu marerero y’Umudugudu hanyuma igihe cyo gutaha nikigera bahabwe umubyeyi ubitaho ubuyobozi bugire icyo bumufasha mu gihe nawe atishoboye abarere kugeza ba nyina bavuye ku ishuri.

Yagize ati “Aba bana babyaye n’ubundi baracyari abana niyo mpamvu tubashakira imiryango ibarera bagasubira ku ishuri. Uwagiye ku ishuri baramugaburira ikibazo kikaba icya nijoro ariko tugize amahirwe uwamwakiriye arabimuha ariko mugihe afite ubushake ariko nta bushobozi turamwunganira kugira ngo nawo uzabashe gutunga babandi babiri wakiriye.”

Mu Karere ka Nyagatare, Empower Rwanda, ifite abana 200 yasubije mu ishuri harimo abagomba kwiga imyuga n’abakomeza amashuri asanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka