Nyagatare: Abana bagiye kurindwa kongera kugwingira
Mu karere ka Nyagatare hatangiye igikorwa cyo gupima abana kugira ngo hamenyekane imikurire yabo bityo abagaragaweho ikibazo cy’imirire mibi bafashwe gukura neza. Iki gikorwa kikazafasha abana bamwe bagaragazaga ukugwingira muri aka karere.
Ubwo iki gikorwa cyakorwaga kuri uyu wa gatanu tariki 22/5/2015, Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare Dr. Ruhirwa Rudoviko, yavuze ko gupima ibiro n’uburebure bw’umwana cyateguwe na Minisiteri y’Ubuzima hagamijwe kumenya imikurire y’abana.

Yavuze ko hari abana bagaragaza ko bagwingira kubera indyo ituzuye. Iri suzuma rero ngo rizafasha kumenya abana bafite ibibazo bityo bitabweho. Ibi ngo bizatuma na Leta imenya icyo yakora kugira ngo abana barusheho gukura neza.
Kamagaju Esther umubyeyi wo mu mudugudu wa Burumba akagari ka Barija avuga ko abajyanama b’ubuzima babafashije cyane dore ko mbere bamwe mu babyeyi bumvaga ko imibereho y’umuryango ariyo ituma umwana akura neza cyangwa nabi.

Yavuze ko kuri ubu n’umukene yamenyeko mu bushobozi bwe yabasha kugaburira umwana we indyo yuzuye. Ati “Duhinga dodo kandi ukoreye igihumbi 100 arigura injanga avanga mu biryo by’umwana. Abo ni abajyanama b’ubuzima badufashije guhindura imyumvire.”
Iki gikorwa cyo gupima ibiro n’uburebure bw’umwana kireba umwana kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu. Iki gikorwa kizamara ukwezi gikorerwa mu midugudu yose igize akarere kubufatanye bw’abaganga n’abajyanama b’ubuzima.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|