Nyagatare: Abamotari barasaba kongererwa igihe cyo kwishyura Parikingi

Abamotari bo mu Karere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi bw’akarere kubongerera iminsi yo kwishyura umusoro w’aho bahagarara kuko minsi isoza umwaka baba bagomba kwishyura ibintu byinshi.

Abamotari mu mujyi wa Nyagatare barifuza kongererwa igihe cyo gutanga umusoro wa Parking kuko uku kwezi bagomba kwishyura imisoro myinshi harimo n'ubwizigame bwa Ejo Heza
Abamotari mu mujyi wa Nyagatare barifuza kongererwa igihe cyo gutanga umusoro wa Parking kuko uku kwezi bagomba kwishyura imisoro myinshi harimo n’ubwizigame bwa Ejo Heza

Rwabagabo Ali Hassan avuga ko ku itariki 07 Ukuboza batunguwe no kubona umukozi wa Ngali aza abaka amafaranga y’aho bahagarara (parking), nyamara batarabimenyeshejwe mbere.

Avuga ko ibibazo bafite ari uko mu mpera z’umwaka baba bagomba kwishyura amafaranga menshi harimo umusoro ku nyungu.

Ati “Twebwe twisabiye Mayor mu nama twagiranye tumugaragariza ko amafaranga ya parikingi ari menshi, atubwira ko bazadusubiza. Ejobundi uwa Ngali aza afata casques ngo twishyure 1,500 tutamenyeshejwe”.

Akomeza agira ati “Kandi ubwo ngo tugomba kwishyura guhera mu kwezi kwa karindwi nyamara twe ntabyo twamenyeshejwe ubwo abayobozi bacu barabimenye baricecekera”.

Rwabagabo avuga ko batanga gutanga ayo mafaranga ahubwo ikibazo ari ukuyabonera rimwe kubera imisoro bagomba kwishyura, bagomba no kwishyura amadeni ya moto batunze kuko abenshi bazitunze ku nguzanyo.

Ati “Ntabwo twanga kwishyura rwose tuzi akamaro k’ayo mafaranga ariko ikibazo nk’ubu uku kwezi twatangiye kwishyura umusanzu muri Ejo Heza mu cyumweru twishyura 3,750, umusanzu wa koperative 2,000, umusoro ku nyungu ejo bundi kuri 31, ayo mafaranga ntiyaboneka rwose kuko abenshi moto dutwara ni inguzanyo na zo zishyurwa buri kwezi”.

Rwabagabo akomeza agira ati “Twifuzaga inama tukisabira Mayor bakatwongerera igihe cyo kwishyura parikingi kuko urumva turishyuzwa menshi guhera mu kwa karindwi, nibura tukishyura duhereye mu kwa mbere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, mbere na mbere ashima uruhare abamotari bagira mu iterambere ry’akarere ndetse n’ubufatanye bakunze kugaragariza ubuyobozi.

Muri ubu bufatanye avuga ko bamugejejeho ikibazo cy’amafaranga menshi y’umusoro w’aho guhagarara, abigeza muri njyanama iyakura ku bihumbi bitatu ku kwezi agera ku 1500.

Avuga ko ayo mafaranga atari menshi ahubwo byose ari ubushake kandi bakwiye kubugira kuko amafaranga batanga agamije guteza imbere akarere kabo n’igihugu muri rusange.

Agira ati “Ubundi ariya mafaranga yari ibihumbi 10, turabagabanyiriza tuyagira ibihumbi bitatu barongera baratakamba, njyanama ibashyira ku 1,500, si amafaranga meshi umumotari yabura ku munsi, nibabikore kubera ubushake kuko ni uguteza imbere akarere kabo n’igihugu kandi ndabizera dusanzwe dufatanya muri byinshi”.

Bimwe mu byo abamotari bo mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bituma batakibona amafaranga ngo ni uko n’abanyamuryango b’andi makoperative akorera mu yindi mirenge baza bagaparika aho bakorera bakabatwara abagenzi bakabaye ari bo babatwara.

Iki kibazo ariko Ndizeye James umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Nyagatare, avuga ko kitari giherutse ariko ubwo kivugwa kizaganirwaho mu nama rusange y’iri huriro izaterana muri Werurwe 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka