Nyagatare: Abamotari bagiye gusinya imihigo ya koperative itaragwamo icyaha

Guverineri w’Itara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko mu mpera za Mutarama 2022, buri koperative y’abamotari mu Karere ka Nyagatare izasinyana imihigo n’ubuyobozi bw’akarere, ya koperative itarangwamo icyaha.

Avuga ko abamotari bakora akazi keza ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto, ariko bamwe bakaba bakoreramo ibyaha byambukiranya imipaka.

Muri ibyo byaha harimo ubucuruzi bwa magendu aho abayikora bifashisha abamotari, kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, gutwara abantu bambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no gufasha abajura babajyana cyangwa babakura aho bibye bakanabatwaza ibyibwe.

Avuga ko mu mpera za Mutarama 2022, buri koperative izasinyana amasezerano n’akarere hagamijwe kurandura ibyo byaha kuko bishobora guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Ati “Tugiye kuzasinya imihigo yo kugira ngo twirinde ibyo byaha kandi buri wese abazwe inshingano, akarere kazasinyana na buri koperative ko igihango bafitanye gikomeye cyane bityo bafatanya kurwanya ibyaha.”

Nsengiyaremye Eric, umumotari mu Murenge wa Tabagwe akaba ashinzwe n’imyitwarire muri koperative yo muri uwo murenge, avuga ko abamotari bagikora ibyaha byambukiranya imipaka ari ukwiyambura agaciro ubwabo n’Igihugu muri rusange bityo bagiye gukora ibishoboka abakibikora bakigishwa bakabicikaho cyangwa bakabihanirwa.

Agira ati “Uko tungana ntihaburamo abantu bafite imyumvire micye, biriya ni ukudaha agaciro imiryango yabo, Igihugu n’umwuga bakora kuko babiha agaciro ntibakora ariya makosa. Tugiye kubegera tubigishe tubasabe kongera gukora ayo makosa kuko biha isura mbi umwuga wacu.”

Avuga ko ikindi bazanabereka ingaruka ziri muri ibyo byaha harimo igifungo kirekire no kubura ikinyabiziga.

Nsabimana Juma, umumotari mu Murenge wa Nyagatare avuga ko impamvu ibyaha byambukiranya imipaka bidacika harimo amafaranga menshi y’umunsi umwe, ari na yo mpamvu ababikora birengagiza ingaruka zirimo.

Ati “Sinumva ukuntu umuntu yakubwira ko umuturanyi akwanga ndetse nawe ubireba ariko ukabyima amatwi nyamara ubizi neza ko ingaruka zizakugeraho. Ndagira inama bagenzi banjye kubyirinda kuko ari bibi bakareka kureba amafaranga menshi y’umunsi umwe ahubwo bagakorera ayo bita macye arimo umugisha.”

Akarere ka Nyagatare kabarirwamo amakoperative y’abamotari 25 arimo abanyamuryango 1,315 bakorera mu mirenge 13 ukuyemo uwa Kiyombe utagira koperative y’abamotari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka