Nyagatare: Abamamyi bagiye guhigwa bukware

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba inzego zose guhagurukira abamamyi (abaguzi b’imyaka batemewe) bagafatwa kuko bahenda abaturage.

Abamamyi bahagurukiwe
Abamamyi bahagurukiwe

Kuwa kane tariki ya 04 Gashyantare 2021, nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yasohoye itangazo rigaragaza ibiciro ku musaruro w’ibigori igihembwe cy’ihinga 2021 A.

Iryo tangazo ryavugaga ko igiciro cy’ibigori byumye neza ari amafaranga y’u Rwanda 226 ku kilo kimwe ibihunguye, n’Amafaranga y’u Rwanda 204 ku mahundo (ibidahunguye).

Nyamara kuri ubu abacuruzi barimo kugura umusaruro w’ibigori batanga Amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 150 na 170, naho imodoka igapakira ku mafaranga y’u Rwanda 180.

Mayor Mushabe avuga ko abagura kuri ibyo biciro ari abamamyi kandi ko uburyo babikoramo butemewe.

Avuga ko igiciro cyashyizweho ku bwumvikane bw’amakoperative y’abahinzi, abafite inganda zitunganya umusaruro w’ibigori n’abaguzi bemewe, bityo kitagomba kugibwa munsi.

Yongeraho ko akenshi abo baguzi batemewe, bagura n’umusaruro utaruma neza kugira ngo babone uko bahenda abaturage.

Ikindi ngo ubwo bamenye amakuru bagiye gukorana n’inzego bireba, abagura umusaruro w’abaturage batubahiriza ibiciro byashyizweho bafatwe babihanirwe.

Ati “Tugiye gukorana n’abayobozi b’imidugudu ndetse n’urugaga rw’abikorera (PSF), abo bantu bahenda abaturage bafatwe. Igiciro cyashyizweho kigomba kubahirizwa”.

Mushabe arasaba abaturage guhagarara ku myaka yabo ntibagurishe hutihuti kuko isoko rihari kandi ryiza.

Agira ati “Ntabwo habuze isoko, rirahari kandi ryiza. Dufite ibigo binini byemeye kugura umusaruro wacu w’ibigori; ahubwo barusheho kubifata neza naho abaguzi barahari, nibareke guhendwa ahubwo nabo badufashe kubona abo bamamyi”.

Nyamara igitangaje kiri muri ubu bucuruzi bw’ibigori ni uko baba ababarizwa muri koperative y’abacuruzi b’imyaka mu karere ka Nyagatare, ndetse n’abatayirimo ari bo bakwitwa abamamyi bose bagura ku biciro bimwe.

Umucuruzi w’imyaka mu Murenge wa Karangazi uba muri koperative y’abacuruzi b’imyaka mu Karere ka Nyagatare utashatse ko dutangaza amazina ye, avuga ko ibiciro babihabwa na Kigali.

Ati “Urumva i Kigali ikilo cy’ibigori kiragura Amafaranga y’u Rwanda 210, imodoka iza gupakira ku 180. Urumva nanjye mba ngomba kubonaho nibura amafaranga 10 ku kilo. Niyo mpamvu tugura ku 170”.

Ubuyobozi bwa koperative y’abacuruzi b’imyaka mu Karere ka Nyagatare buvuga ko abacuruzi batubahiriza ibiciro babiterwa n’uko bagura ibigori bibisi bakabijyana mu byuma bibyumisha ari nayo mpamvu batanga amafaranga macye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose hano inyagatare ibyo bintu birahari cyane kuko hari nababigura kujyanga no kumabakure. Rwose nkatwe abaturage tuagomba gufasha leta abo bamamyi bagafatwa bakabihanirwa pe.

IMANIZAMFASHA ELISSA yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka