Nyagatare: Abakorera mu gakiriro babangamiwe n’ivumbi n’imivu y’amazi

Abakorera mu Gakiriro ka Nyagatare barasaba abanyamuryango ba ‘Nyagatare Imvestment Cooperative’ kubakiza ivumbi ndetse n’imivu y’amazi bibangiriza ibikoresho byabo.

Umukungugu uturuka mu ibarizo ngo utera ivumbi aho babika ibikoresho
Umukungugu uturuka mu ibarizo ngo utera ivumbi aho babika ibikoresho

Agakiriro ka Nyagatare katangiye gukorerwamo muri Nyakanga umwaka wa 2019.

Macumu Daniel, umwe mu bakorera muri aka gakiriro avuga ko bafite ikibazo cy’ivumbi ndetse n’umuvu w’amazi uturuka ku nyubako y’urusengero rwa EAR bikangiza ibyo bakoze ndetse n’abakiriya baje bashaka serivisi bakabangamirwa kubera icyondo.

Ati “Iyo imvura iguye izamura ivumbi rikajya ku bikoresho twamaze gukora, hari amazi aturuka ku baporoso ugasanga aho hose huzuye, umukiriya kugira ngo agere hano biramugora”.

Amazi aturuka ku nyubako irimo kubakwa y'urusengero ngo abateza umuvu
Amazi aturuka ku nyubako irimo kubakwa y’urusengero ngo abateza umuvu

Yongeraho ati “Urabona ahantu dukorera haragoye kuko ntiharinganiye, umuntu yakora nk’akabati wakageza iwe muri salo kagahengama ugasanga uravuga ngo ni umutekinisiye mubi kandi ari ukubera ahantu hataringaniye”.

Sebagabo Jean Marie Vianney, avuga ko uretse ivumbi n’umuvu w’amazi aho bateranyiriza ibikoresho byabo ngo n’aho babika ibyarangiye hinjiramo amahuhwezi ndetse n’ivumbi rituruka mu ibarizo.

Agira ati “Ubundi twabasabye gushaka uko bakemura ikibazo cy’amahuhwezi yinjiramo hano, imvura iragwa tugakinga amahema. Ikindi twabasabye ko hejuru hariya bahafunga ivumbi rituruka mu ibarizo ntirikomeze kuza kuko rirabangamye duhora duhanagura intebe ngo zitandura cyane”.

Umuyobozi wa Nyagatare Imvestment Cooperative, Ntahompagaze Theoneste ari na yo yubatse agakiriro, avuga ko ibyo bibazo babizi kandi bifuza kubikemura kugira ngo abakiriya babo bakorere ahantu heza.

Avuga ko na bo bafite ikibazo cy’uko abakoreramo batishyura neza kugira ngo imirimo idakenera amafaranga menshi ikorwe vuba.

Avuga ko uretse ibyo bavuga bibabangamiye, hari n’ibindi byinshi bifuza kuhakora kandi barimo gushakishwa amafaranga kugira ngo bikorwe mu buryo bwihuse.

Iyo imvura igiye kugwa bakinga amahema aho babika ibikoresho byarangiye kugira ngo birinde amahuhwezi
Iyo imvura igiye kugwa bakinga amahema aho babika ibikoresho byarangiye kugira ngo birinde amahuhwezi

Agira ati “Hari n’ibindi bintu duteganya kuhakora byinshi birenze ibyo bavuga, nk’abakoze umushinga wunguka turimo gushaka uko twabona amafaranga tukubaka dukurikije ibigenewe gukorwa ku dukiriro. Ariko na bo bakishyuye”.

Nyagatare Imvestment Cooperative igizwe n’abanyamuryango 12 bihuje bubaka agakiriro, kugira ngo abakora umwuga w’ububaji babashe gukorera ahantu hamwe bave mu kajagari.

Abakorera muri aka gakiriro na bo bishimira gukorera hamwe kuko bungurana ubumenyi. Nubwo bashinjwa ko batishyura, bavuga ko bacibwa amafaranga menshi ugereranyije n’ingano y’aho bakorera.

Muri hangari ngo umuntu acibwa amafaranga ibihumbi 15 ku kwezi naho aho babika ibikoresho byarangiye bagacibwa ibihumbi 30 ku kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka