Nyagatare: Abakora mu materasi batinze guhembwa bizejwe ko bigiye gukemuka
Abaturage bahawe imirimo yo guhanga amaterasi y’indinganire mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko abo mu Murenge wa Mukama, bavuga ko bamaze hafi amezi abiri badahembwa nyamara bari bizejwe guhembwa nyuma ya buri minsi 10, icyakora ubuyobozi bwemeye ko icyo kibazo gikemuka bitarenze uyu wa gatanu.
Gahunda yo gukora amaterasi y’indinganire ikorerwa mu Mirenge ya Katabagemu, Rukomo, Mukama na Nyagatare.
Abaturage bakora iyi mirimo mu Murenge wa Mukama, bavuga ko batangiye akazi muri Nyakanga 2023, bamwe muri bo bakaba batarabona amafaranga bakoreye kugeza uyu munsi.
Umwe ati “Kuva twatangira akazi ntiturabona amafaranga, kwishyura mituweli byaranze, uwo mbereye mu nzu yatangiye kunyirukana, abana bagiye gutangira ishuri nta mafaranga y’ibikoresho mfite kandi narakoze.”
Mu Murenge wa Mukama, abahawe akazi bari 2,000 ariko nyuma ngo baje kugabanywa hasigara 350 gusa.
Bamwe bakuwe mu kazi batabwiwe impamvu, ndetse batarabona amafaranga bakoreye bakibaza uko bazayabona bikabayobera.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ibidukikije, akaba ari na we ukurikirana iyi mirimo, Murenzi Samuel, avuga ko impamvu bamwe bakuwe muri iyi mirimo yo gukora amaterasi ari uko bagira ngo babanze bahinge hanyuma bazagaruke basoje gutera imbuto no kubagara.
Na ho kuba hari abatarabona amafaranga bakoreye, ngo ni ikibazo cya banki bafungujemo konti cyangwa abanditse nabi konti zabo, ku buryo bahemba amafaranga ntabagereho.
Yagize ati “Abenshi bafunguje konti zabo muri GT Bank na Equity, turashaka kujyayo tukareba impamvu abaturage batabona amafaranga yabo, ushobora no gusanga hari abanditse nabi imibare ya konti kuko twarebye dusanga amafaranga yaroherejwe. Aho dusanga ikibazo ari ukwibeshya ku mibare turashaka abo baturage tubikosore, ku buryo ku wa gatanu bazabona amafaranga yabo.”
Ikindi ngo hari n’abashobora kuba barahembwe ahubwo ntibajye kuri banki ngo babaze imishahara yabo, ahubwo bakiyicarira mu ngo bategereje ubutumwa bugufi kuri telefone.
Biteganyijwe ko hegitari 300 ku butaka buhanamye ndetse n’ahegereye ibishanga kugira ngo hakorwe ubuhinzi bwuhirwa.
Abaturage 6,000 nibo bahawe akazi ko gukora iyi mirimo aho buri wese abarirwa amafaranga 2,000 ku munsi.
Uyu mushinga wo gukora amaterasi y’indinganire, ushyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’umushinga CDAT wo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|