Nyagatare: Abakobwa baribaza impamvu iyo batwise ari bo bahagarikwa mu nsengero, abazibateye bigaramiye

Bamwe mu bakobwa babyaye imburagihe bibaza impamvu ari bo bahagarikwa mu nsengero nyamara abahungu cyangwa abagabo bakoranye icyaha bo ntibibagireho ingaruka ndetse bagakomeza gusenga uko bisanzwe.

Iki ni kimwe mu mbogamizi nyinshi abangavu batewe inda bafashwa n’Umuryango utari uwa Leta, Empower Rwanda, bagejeje ku buyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bifuza ko cyakemuka burundu kuko naryo ari ihohoterwa bakorerwa.

Umukobwa twahaye izina rihimbano, Uwimana Ancille, yatewe inda ku myaka 15 y’amavuko, inda ikigaragara ngo yahise ahagarikwa mu rusengero hatitawe kuba yarayitewe atageza igihe cyo kwifatira icyemezo.

Avuga ko iri ari ihohoterwa bakorerwa kuko mugihe habayeho icyaha, bombi bakagiye bahanirwa rimwe.

Ati “Iyo bigaragaye ko umukobwa yasamye inda, amatorero n’amadini bihutira kumuhagarika nyamara umuhungu ntahagarikwe ahubwo agakomeza gukora imirimo imwe n’imwe mu rusengero kandi ibi bikunze kuba mugihe uwaguteye inda afitanye isano n’abayobozi b’itorero.”

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bavuga ko guhagarika umuntu wamenyekanye ko yasambanye ari ugukurikiza ibyanditswe muri Bibiliya kuko isaba ko yigizwa hirya kugira ngo adaturira abandi.

Cyakora ngo uko kumwigiza hirya si ukumuca ahubwo akomeza kwegerwa akagirwa inama agafashwa mu bibazo arimo kugeza igihe azagarukira mu itorero akatura icyaha cye akihana.

Bahakana ko hadahagarikwa umukobwa gusa kuko ngo n’umuhungu iyo abyemejwe n’urukiko rw’itorero nawe arahagarikwa.

Umwe ati “Iyo byagenze gutyo, hari biro y’itorero, hari abakuru b’itorero, hari abagore bakuriye abandi ndetse n’urubyiruko rukuriye urundi nk’uko ubona inzego za Leta zubakitse niko n’itorero ryubatse, icyo gihe bajya mu gakiko nkemurampaka, bakicarana na ba bana, iyo koko icyaha kimugaragayeho, umuhungu nawe akurwa mu nshingano z’itorero.”

Ikindi ni uko ngo kenshi iyo abahungu bamenye ko umukobwa basambanye yamaze gutwita bahita batoroka mugihe bazi ko uwo mukobwa adafite imyaka y’ubukure.
Iyo nayo ayifite ngo abahungu bahunga imiryango kugira ngo batabashyingira ku ngufu abo baba bateye inda.

Ibi rero ngo nibyo bituma bamwe mu bakobwa bumva ko guhagarikwa kwabo ari ihohoterwa ariko mu by’ukuri atari ko kuri kuko n’umuhungu yagaragaye ahagarikwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko guhagarikwa kw’abantu bakoze icyaha mu nsengero ntacyo bibangamiye abazigana kuko biri mu mabwiriza azigenga.

Avuga ko ibihano bitangwa atari byo bikwiye kurebwaho cyane ahubwo uwafatiwe ibihano aba afite ingamba zo guhinduka.

Agira ati “Nkeka nta rusengero na rumwe rwizerera mu guca umukirisitu burundu ahubwo rumuhagarika kubera icyaha yakoze kandi babihuza n’abyanditswe, iyo yihannye niba Imana imubabarira ntabwo ubuyobozi bw’itorero aribwo butamubabarira kuko iyo yihannye barongera bakamwakira.”

Asaba urubyiruko kwirinda ibyaha aho kwitotombera ko bahagaritswe mu nsengero kuko nabo ubwabo baba bazi ingaruka z’icyaha.

Mu bindi bibazo abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda bagaragaje ariko bahuriye n’urundi rubyiruko harimo kutagirirwa ibanga kwa muganga mugihe baje bashaka udukingirizo aho ngo abaganga baziranye n’imiryango yabo bahita babibabwira.

Umwihariko w’abasambanyijwe bagaterwa inda ni uko ngo iyo bamaze kubyara bakajya kwa muganga kuboneza urubyaro, batagira amahitamo y’uburyo bifuza ahubwo babikorerwa ku mahitamo ya muganga hitwaje ngo batazongera guterwa inda vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ikibazo nuko abakobwa bahishira ababateye inda naho amatorero na madini bahagarika umuntu wese wakoze icyaha. NB ndasaba ba sister bacu ko batanga amakuru kugihe kumuntu wese wahohoteye umwangavu, ikindi mbona baziterwa nabantu batangira address kuko bigaraga ko bababatazi inkomoko Yaba ariko sibose gusa nanone ababyeyi bafite inshingano yo kwita no gukurikirana abana kubaganiriza
Kubingyenye nubuzima bwinyororekere Niko byumva

Muvara Benson yanditse ku itariki ya: 4-07-2023  →  Musubize

Ikibazo nuko abakobwa bahishira ababateye inda naho amatorero na madini bahagarika umuntu wese wakoze icyaha. NB ndasaba ba sister bacu ko batanga amakuru kugihe kumuntu wese wahohoteye umwangavu, ikindi mbona baziterwa nabantu batangira address kuko bigaraga ko bababatazi inkomoko Yaba ariko sibose gusa nanone ababyeyi bafite inshingano yo kwita no gukurikirana abana kubaganiriza
Kubingyenye nubuzima bwinyororekere Niko byumva

Muvara Benson yanditse ku itariki ya: 4-07-2023  →  Musubize

Abakobwa rwose mwige kwiha agaciro murakabije.Ugiye gisambana n’umugabo wubatse ubwo uba wumva hazavamo iki?

Umuhungu agutwitse inda,baraguhagaritse n’iyo nda wegamanye WE akomeze imirimo mu itorero.Nyamara mushyire ubwenge ku gihe mureke Kwigira ba biri hanze ,umuheto woshye umwambi bitajyana.

No muri bible muzasome inkuru ya mariya umwe wasize amavuta ku birenge bya Yesu, bamufashe asambana , acirwa giterwa amabuye umugabo yigaramiye.

Hora yanditse ku itariki ya: 4-07-2023  →  Musubize

Erega hari igihe abangavu bacu batwita batazi neza ababateye inda wenda barabikoze banyweye ibiyobyabwenge murumva se babigenza gute koko kandi batabazi neza!

MUNABA Theodore yanditse ku itariki ya: 4-07-2023  →  Musubize

Ni ukuri ibyerekeye guhagarikwa kw’abantu baguye mucyaha cy’ubusambanyi iyo bikozwe kuri bose biba byiza cyane.Ariko nanone bituruka kumakuru umukobwa aba yatsinze:Iyo ahisemo kwiheza cyangwa akicecekera kumenya uwamugushije mucyaha ntibyashoboka.

Singirankabo Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 3-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka