Nyagatare: Abahinzi barasaba ubuyobozi kubarinda abashumba baboneshereza

Abahinzi mu gishanga cya Rwangingo mu Murenge wa Karangazi bavuga ko babangamiwe no konerwa n’inka, rimwe na rimwe bigizwemo uruhare n’abashumba baboneshereza ku bushake, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura icyo kibazo.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na banyiri inzuri ziri haruguru y’igishanga mu Murenge wa Katabagemu ku wa 10 Nzeli 2021, aborozi bavuze ko n’ubwo abashumba babo boneshereza abahinzi baba batabibatumye.

Mu bahinzi bonesherezwa harimo abakora ubutubuzi bw’imbuto z’ibigori, ibishyimbo na Soya.

Konesherezwa ahanini bituruka ku muyoboro w’amazi uca haruguru y’imirima, aborozi bakaba bawukoresha buhira inka zabo.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko ikibazo cyo konesherezwa kigenda gifata indi ntera, cyane mu gihe cy’impeshyi.

Mutamuriza Grace, umwe mu bafite imirima bakodesha mu gishanga cya Rwangingo yifuza ko ubuyobozi bwakwihanangiriza aborozi bakita ku matungo yabo.

Yagize ati “Akenshi inka zikunze gucika zikajya mu myaka cyangwa abashumba bakazishoramo, turasaba ko Leta yadufasha ikabwira aborozi na bo bakita ku matungo yabo”.

Munyankumburwa Laurent avuga ko uretse kuba hari ubwo amatungo acika abashumba akajya mu mirima yabo, ariko na none hari n’abashumba bitwikira ijoro bakaragira imirima ku hushake.

Ati “Ikibazo kirahari kandi kirakomeye, abashumba bitwikira ijoro bagashora mu myaka y’abahinzi. Hari ubwo basanga abahinzi baraririye imirima yabo za nka bakazifata bakazishyikiriza ubuyobozi, icyakora ubuyobozi muri iyi minsi bubyitayeho burabafata bukabaca amande”.

Uretse abahinzi bonesherezwa, hari n’ikibazo cy’umwuzure igihe cy’imvura imyaka y’abahinzi ikarengerwa n’amazi.

Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Bucagu Charles, yavuze ko hari umushinga wo kuhira uzakorerwa mu gishanga cya Rwangingo, ukazakemura ikibazo cy’umwuzure ndetse hagasanwa na damu z’aborozi zikunze gukama igihe cy’impeshyi.

Yagize ati “Haruguru ya kanali dufite inzuri, ikibazo gihari ni uko mu gihe cy’izuba hari ‘Valley Dams’ zo mu nzuri zikama bikaba ngombwa ko abashumba bashora inka zabo mu gishanga zikajya konona ibikorwaremezo. Ubu dufite umushinga uzita ku bikorwa byose byo kuhira no kugabanya imyuzure muri iki gishanga, uwo mushinga uzatunganya na damu z’aborozi”.

Dr. Bucagu yemeza ko inyigo y’uyu mushinga yakozwe n’abatekinisiye ba RAB na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’amafaranga asabwa kugira ngo bizakorwe yamaze kugaragazwa, biteganyijwe ko ibikorwa byo gusana igishanga bizatangira muri Gashyantare umwaka wa 2022.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yibukije aborozi ko inka zizafatwa zonnye ba nyirazo bazajya bacibwa amande bityo bakwiye kuzitaho kugira ngo bayirinde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka