Nyagatare: Abaguze ubutaka bakabukoreraho icyo butagenewe bari mu gihirahiro

Bamwe mu baturage baguze ubutaka bwari bugenewe ubworozi bakabukoreraho ubuhinzi, bari mu gihirahiro kuko n’ubwo babukoresha batabufitiye ibyangombwa, kandi banabwiwe ko badashobora kubihabwa mu gihe batabukoreyeho icyo bwagenewe.

Abaguze ubutaka mu nzuri bakabukoreraho ubuhinzi barasaba Leta guca inkoni izamba bakabubonera ibyangombwa
Abaguze ubutaka mu nzuri bakabukoreraho ubuhinzi barasaba Leta guca inkoni izamba bakabubonera ibyangombwa

Umuturage wo mu Murenge wa Rwimiyaga utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko yaguze hegitari eshatu ku muntu wari wahawe ubutaka bwagenewe ubworozi.

Avuga ko n’ubwo ubu butaka amaze imyaka abukoresha, ariko yimwe ibyangombwa byabwo kuko asabwa kubukoreraho icyo bwagenewe.

Ibi ngo bimugiraho ingaruka nyinshi kuko adashobora kubutangaho ingwate mu kigo cy’imari ngo agire ibindi bikorwa byamuteza imbere.

Agira ati “Rwose ndabyemera, ndabizi ko ari amakosa ariko ngura sinari mbizi, none banyimye icyangombwa cyabwo kandi mbukoresheje igihe kinini, bansaba ko nabugura bwose nkakoreraho ubworozi kandi ayo mafaranga sinayabona.”

Ikindi yasabwe ngo ni ukwemera agasubizwa amafaranga yabuguze akajya gushaka ahandi yagura hajyanye n’ubuhinzi, ariko nanone akavuga ko byagorana kuko igiciro kiriho ubu kitajyanye n’icyo yaguriyeho.

Ati “Amafaranga natanze mbugura ni yo bavuga ko ngomba gusubizwa kandi nyamara ntiyagura na kimwe cya kabiri cya hegitari kuri ubu, kuko ubutaka bwarahenze. Mfite ikibazo kuko sinabona amafaranga muri banki, bibaye byiza batworohereza tugahabwa ibyangombwa.”

Mu kiganiro yagiranye na RBA, ishami rya Nyagatare, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko itegeko rihari ritemera ko ubutaka bwatanzwe na Komisiyo y’Ubutaka bugurishwa igice.

Ikindi ni uko ubutaka bugomba gukoreshwa icyo bwagenewe, urwuri rukororerwamo n’ahagenewe ubuhinzi hagahingwa.

Yagize ati “Abantu bagura ubutaka bwagenewe inzuri bagakoreraho ubuhinzi ntabwo byemewe kugeza ubu, itegeko rihari ntiribyemera. Ikindi ni uko niba yaraguze n’umworozi hegitari imwe akayikoreraho ubuhinzi, itegeko ntiribyemera ahubwo byemera ku bundi butaka butari ubwagenewe ubworozi.”

Ku baguze ubutaka mu buryo bwemewe kandi bakabukoreraho icyo bwagenewe, bakaba batarabona ibyangombwa byabwo, abasaba kugana serivisi y’ubutaka ku Mirenge yabo bagakora ihererekanya, ubutaka baguze bukabandikwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo muturage nakore icyo itegeko riteganya ntakundi yabigenza.cg se ashake uwumuha amafaranga atubutse nagira Imana akamubona agende yishakire ahajyanye nubuhinzi.

Tobi yanditse ku itariki ya: 17-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka