Nyagatare: Abagorozi bemeye gupimwa Covid-19 banga kwambara agapfukamunwa
Abantu 19 bavuga ko ari abagorozi bafashwe bamaze umwaka n’igice bari mu rwuri rwa Bayingana David bakamubwira ko atari urwe ari uw’Imana, ubwo bafatwaga babwiwe ko bagomba gupimwa Covid-19 barabyanga, ariko nyuma baza kubyemera ariko banga udupfukamunwa.
Bamaze gufatwa babanje kandi kwanga kuva muri ubwo butaka bakavuga ko ari ubwo Imana iza kubasangamo, ariko nyuma yo kwigishwa bagezwa kuri Sitasiyo ya Police ya Nyagatare.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko bagikomeje kubigisha kugira ngo barebe ko bakwemera kwambara agapfukamunwa.
Ati "Twabakuyeyo ariko bigoranye, gusa bemeye kwipisha Covid-19 ariko banze kwambara agapfukamunwa. Ejo tuzakomeza kubigisha".
Murekatete avuga ko batari bafata umwanzuro wo kubaha ibihano (amande), kuko batari bamenya ko bafite amakosa.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Kumvira biruta ibitambo nibumvire gahunda za let’s
Kujenjekera abantu nkaba si byo pe. Bakwiye guhanwa bigaha isomo n’abatekereza gutya bose. N’abandi amabwiriza tuyarengaho ariko twemera ko twakosheje tugahanwa none bo ngo ntibemera amakosa? Ubu se n’abandi nibabigana bizagenda gute?
Abo ntabwo ara bagorozi nimyambarire yabo irabigaragaza!!!! Biyita bo ark sibo abagorozi barasobanukiwe ntibafata ubutaka bwabandi ngo bambwite ubutaka bwimana umugorozi kd utakwambara agapfuka munwa aguma iwe murugo kugirango atabangamira abandi ikindi dusomako isuzuguye ubuyobozi bwisi aba asuzuguye Imana kuko ni imana yabusgyizeho mubigishe cyane
Abobantu nibumvire ubuyobozi kuko ubuyobozi mwashyizeho ni Mana umuntu utumvira ubuyobozi ntasjobora kumvira imana
Yewe nimushake bagorozi (abatampera) babigishe bakoreshe ibyo bitabo bagenderaho.
Ntabwo abo ari abagorozi kko abagorozi nyakuri bubahiriza gahunda za leta gusa iyo Imana ihagurukije ubugoroz cg abagorozi(les réformateurs) kko siho bwadutse satani nawe ahagurutsa abiyitirira iryo zina kugira ngo azambirize Imana n’abakozi bayo binyuriye murabo biyitirira ubugorozi.Bikwiye gusobanuka rwose.Murakoze
Ntabwo abo ari abagorozi kko abagorozi nyakuri bubahiriza gahunda za leta gusa iyo Imana ihagurukije ubugoroz cg abagorozi(les réformateurs) kko siho bwadutse satani nawe ahagurutsa abiyitirira iryo zina kugira ngo azambirize Imana n’abakozi bayo binyuriye murabo biyitirira ubugorozi.Bikwiye gusobanuka rwose.Murakize
Ntabwo abo ari abagorozi kko abagorozi nyakuri bubahiriza gahunda za leta gusa iyo Imana ihagurukije ubugoroz cg abagorozi(les réformateurs) kko siho bwadutse satani nawe ahagurutsa abiyitirira iryo zina kugira ngo azambirize Imana n’abakozi bayo binyuriye murabo biyitirira ubugorozi.Bikwiye gusobanuka rwose.Murakize