Nyagatare: Abagore bibukijwe ko aribo shingiro ry’iterambere n’umutekano by’umuryango

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wabaye ku ya 08 Werurwe 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yagaragaje ko umugore ariwe shingiro ry’iterambere n’umutekano by’umuryango.

Abagore borojwe amatungo magufi bahamya ko azabageza ku iterambere
Abagore borojwe amatungo magufi bahamya ko azabageza ku iterambere

Ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu Kagari ka Nyamirembe, Umurenge wa Gatunda.

Ibiganiro byatanzwe byibanze ku kugaragaza ubushobozi bw’umugore mu byiciro byose no mu nzego zifata ibyemezo, n’uruhare rw’umugore mu muryango no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19 bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka.

Mayor Mushabe yibukije abagore gufatanya n’abagabo mu kurwanya impamvu zitera amakimbirane mu muryango, kwita ku burere bw’abana, guharanira iterambere ry’umuryango utekanye kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19, harimo no kwitabira gahunda yo kuyikingiza yatangiye.

Ati "Umugore ni ishingiro ry’umuryango n’umutekano mu muryango. Umutekano mu muryango kandi ni ishingiro ry’iterambere. Mukwiye gufatanya mu kurwanya impamvu zitera amakimbirane mu miryango no guharanira kurera neza".

Mushabe avuga ko umunsi mpuzamahanga w’umugore ari n’umunsi wo kwibutsa abagore n’abagabo uruhare rwabo mu iterambere ry’umuryango.

Yasabye abagore kurangwa n’imyifatire myiza no kuba intangarugero mu bikorwa bigamije no guteza imbere imiryango yabo.

Mu rwego rwo gufasha umugore gutera imbere, abatishoboye 274 borojwe ihene n’ingurube kugira ngo imiryango yabo ibone ifumbire bityo umusaruro wiyongere.

Umuyobozi w’akarere yasabye abahawe amatungo magufi kuyafata neza no kuyabyaza umusaruro akabazamura mu mibereho yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka